Loni ifitiye impungenge amatora yo muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ititeguye neza amatora ateganijwe mu Ukuboza uyu mwaka, ko uko byagenda kose aramutse abaye atakorwa mu mucyo.

Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa Loni, Leila Zerrougui avuga ko mu gihe nta cyaba cyahindutse, ko amatora atakwitabirwa na bose kandi nta nakorwe biciye mu mucyo.

Atangaza ko igihugu nka RDC, kirangwamo ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu, hamwe n’abaturage badafite ukwishyira bakizana bibangamira inzira ya Demokarasi.

Nk’uko VOA ibitangaza, Zerrougui avuga ko nta kwizerana guhari hagati y’amashyaka ya politiki, ndetse ko n’umutekano utifashe neza, cyane cyane mu bice by’Iburasirazuba bw’igihugu.

Ishyaka UDPS/Kibassa ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Kabila, ryemeje Felix Tshisekedi, umuhungu wa Etienne Tshisekedi  ko ari we uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Uretse uyu kandi, undi mukandida uvuga ko ashaka kwiyamamaza ni umuherwe Moise Katumbi, n’ubwo atorohewe n’ubutabera bumushinja ibyaha, bishobora kumubera intambamyi.

Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *