Loni igomba gufata kimwe abantu bose ikorera ntaho ibogamiye kandi ikabubaha-Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kuba mu bategura amavugururwa ya Loni ndetse n’ay’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, azatuma iyi miryango yombi irushaho gukorana mu nyungu z’abatuye Isi, asaba ko icyuho kikigaragara muri Loni cyazibwa.

Yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye(Loni/ONU/UN)ikomeje kubera I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yatangiye ijambo rye agaragaza hari za miliyari z’amadolari Loni igenera ibikorwa byo kugoboka abari mu kaga, ukagira uruhare mu kugena politiki z’ingenzi uhereye ku iterambere, ukagera ku burenganzira bw’abagore. Ibi yavuze ko bigaragaza ko ari umuryango ufite akamaro ndetse unafite ibyo ushoboye.

Asanga ariko hari ibyo Isi ikeneye kuri Loni inayitezeho ariko idakora. Ni nayo mpamvu yashimye umunyamabanga mukuru wayo ku bw’imigambi yatangije muri iki cyumweru. Iyo migambi irimo kuvugurura uyu muryango no gushakira umuti ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Izi ntambwe ziganisha ku muzi w’ikibazo; Kuba habura icyizere no gukorera mu mucyo muri buryo(system) mpuzamahanga. Kugira ngo ikore mu buryo bunoze kandi itange ubuzima bwiza kuri bose, Loni igomba gufata kimwe abantu bose ikorera ntaho ibogamiye kandi ikabubaha. Kandi ugomba kuba intangarugero mu micungire y’imari iba yahawe.”

Asanga kandi Umunyamabanga mukuru wa Loni akwiriye gushyigikirwa muri gahunda y’aya mavugurura kugira ngo ukore neza kandi mu buryo buhindura byinshi. Gusa impungenge yagaragaje ni uko iyo bigeze ku gushyira mu bikorwa ibyemejwe habaho kugenda biguru ntege.

Aha ni naho yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu kuvugurura uyu muryango kimwe n’uko uri mu mavugurura y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Yagize ati “Kuvugurura inzego si ikintu kiba rimwe ngo kirarangiye. Ishingiro ry’ivugurura ni imyumvire yo guharanira kunoza ibyo dukora, bikagera ku bo bigenewe kandi tukumva ko ari twe twabibazwa bibaye ngombwa. Impumeko y’Amavugurura yatangiye gushinga imizi muri Loni ndentse no mu muryango wa Afurika yunze ubumwe aratanga icyizere, kandi u Rwanda rwishimiye kuba ruyafitemo uruhare yombi. Izi ni imbaraga nziza zituma loni na AU birushaho gukorana bya hafi. Intambwe zifatika zishobora gutererwa icyarimwe ku mpande zombi, kugira ngo guhuza ibikorwa no kugisha inama binozwe.”

Yatanze urugero rw’uko Loni na Afurika Yunze ubumwe ari abafatanyabikorwa beza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse u Rwanda rukaba rwishimira ko rufite ingabo ku mpande zombi.

Umukuru w’igihugu yatangaje ko imiryango yombi inasangiye umugambi wo kugera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs ndetse n’icyerekezo 2063 cya Afurika, itirengagije guteza imbere abagore.

Yanagarutse ku masezerano ya Montreal yakorewe ubugororangingo i Kigali, ku kurwanya imyuka ihumanya ikirere, asaba ibihugu kuyemeza kugira ngo akumire imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Canada n’u Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, turimo gukora ku buryo abantu bumva uburemere bw’impinduka zidasanzwe zazanwa no kwemeza ubugororangingo bwakorewe i Kigali, ku masezerano y’i Montreal. Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi igikorwa gishobora gukora kugira ngo gihangane n’ihindagurika ry’ikirere, kandi kigashimangira ko kiyemeje gushyigikira amasezerano y’i Paris. Harabura ko ibihugu bitagera kuri 15 byemeza ubugororangingo bwakorewe i Kigali, kugira ngo aya masezerano atangire kubahirizwa mu mwaka w’2019.”

Perezida Kagame yahamagariye ibihugu kunga ubumwe no guharanira ko abazabaho mu bihe biri imbere bagira ahazaza hababereye.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *