Umuryango mpuzamahanga Loni wafatiye Korea ya Ruguru ibihano bishyainyuma yuko icyo gihugu kigeragereje igisasu cya gatandatu kinini cyo mu bwoko bw’uburozi bwa “nuclĂ©aire”.
Ibyo bihano byafashwe n’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi birimo ibijyanye no kugura hanze ibikomoka kuri peteroli , ubucuruzi bw’imyenda n’uburyo bwatuma iki gihugu kibura peteroli n’uburyo bw’amafaranga bwo gukomeza umugambi wayo wo gucura ibyo bisasu nkuko bigaragara kuri BBC.
Mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zatangaje ko ibihano bikomeye cyane birimo kubuza burundu kugurishayo peteroli.
Amatora yemeza ibyo bihano yemejwe nyuma yaho ibihugu bicuditse na Pyongyang[Koreya ya Ruguru], u Burusiya n’u Bushinwa, byemerewe ko ibihano bigabanywa.
Korea ya Ruguru ntiyashimishijwe n’ibyo bihano. Itangazo ryacishijwe mu kinyamakuru cya leta, KNCA, ribwira Amerika yatumye hafatwa ibyo bihano bikomeye, ko Korea ya Ruguru izakora uko ishoboye ngo Amerika ibyishyure.
Mu cyumweru gishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zasabye ko Korea ya Ruguru ko yahagarikigwa kugurishwa peteroli, abakurikiranira ibintu hafi bakavuga ko bigamije kuburagiza ubutegetsi bwa Pyongyang.
Kugabanya kugurisha peteroli hamwe n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli ,ni ikibazo ku Bushinwa bucuditse na Pyongyang mu by’ubutunzi, bukaba ari bwo bwoherezayo peteroli nyinshi.
Imyenda ni cyo gicuruzwa cya kabiri cy’agaciro kanini Korea ya Ruguru igurisha hanze, miliyoni z’amadolari 700 ku mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guhagarika guha uruhusha rwo kwinjira mu bihugu (visas) ku bakozi bakora mu mahanga, ibyo ngo byatuma Korea ya Ruguru itakaza miliyoni z’amadolari 500 z’imisoro yinjira ku mwaka.
Ibyo gufatira imitungo ya Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un, hamwe no kumubuza kuva mu gihugu, byavanyweho.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


