Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katumije inama yihutirwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017, yo kwiga ku kibazo cya Korea ya Ruguru yanze kuva ku izima, ikomeje kugerageza ibisasu byayo mu gihe amahanga atabiyishyigikiyemo.
Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubuyapani na Korea y’Epfo nibyo bihugu byasabye iyi nama, ibiro bya Perezida wa USA, bikaba bitangaza ko iyi igomba kuzafatira ibihano bikomeye Korea ya Ruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bitangazwa na Radiyo Ijwi rya Amerika, ambasaderi wa Amerika muri Loni, Nikki Haley, yavuze ko iki ari igihe amahanga akwiriye kwicara hamwe agatangira ubutumwa rimwe, hamaganwa ibi bikorwa bya Korea.
Ubuyapani na Koreya y’Epfo bagaye igikorwa cya Koreya ya ruguru, cyo kongera kugerageza igisasu cyayo cyapfubye.
Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya nawe yatangaje ko aho bigeze yumva ibikorwa bya Korea ya Ruguru biteye impungenge.
Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017, Korea ya Ruguru yohereje igisasu kinini muri Korea y’Epfo, irimo kukigerageza ngo irebe ko cyagera kure. Ku bwayo yatangaje ko nta muntu uzayibuza kurasa ibisasu byayo ibikorera igerageza, ariko amahanga akabyamaganira kure.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


