Antonio Guterres, UN High Commissioner for Refugees UNHCR at a Press Conference after 66th session of Excom. 9 October 2015. UN Photo / Jean-Marc Ferré

Icyo UN ivuga ku Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yashimye amasezerano mashya y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, abona ari intambwe ikomeye iganisha ku ituze n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, imbere y’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio.

Ayo masezerano yibanda ku kubahana mu busugire bw’imipaka, guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Icy’ingenzi, asaba kurandura burundu umutwe wa FDLR, ushinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba no kuba warashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amasezerano anateganya ubufatanye mu by’umutekano, guteza imbere ubukungu bw’akarere no gufasha mu gutahuka kw’impunzi n’abaturage bimuwe ku ngufu, bigamije amahoro arambye n’iterambere rusange.

Abinyujije kuri X (Twitter), Guterres yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufasha bwayo muri uru rugendo, anizeza ko Loni izakomeza gufatanya n’impande zombi mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Aya masezerano yakiriwe neza n’abayobozi n’abanyapolitiki batandukanye ku isi, bayabonamo amahirwe mashya yo kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo n’akarere kose muri rusange.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *