Akanama ka Loni gashinzwe kurwanya iyicarubuzo kasabye kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Kanama 2016 ko mu Burundi hakorwa iperereza ku ihohoterwa n’ ubwicanyi buri gukorerwa ubwoko bumwe.
Iyicarubozo rikomeje gukorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe na Perezida Nkurunziza bo mu bwoko bw’ Abatusti by’ umwihariko rishingiye ku mpamvu za politiki nk’ uko byashimangiwena Perezida w’ Akanama ka Loni gashinzwe kurwanya iyicarubuzo Jens Modvig.
Jens Modvig yagize ati:” Ibi bikorwa by’ ubugome byiganjemo iyicarubozo ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko mu Burundi hashobora kuba jenoside”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’ Akanama ka Loni gashinzwe kurwanya iyicarubuzo, Sébastien Touzé yakomeje nawe avuga ko kuba Leta ya Nkurunziza yitabaza iyicarubuzo bigaragaza ko itakigendera ku mategeko byumvikane ko Abarundi bari mu mazi abira.
Ibyobo rusange
Akanama ka Loni gashinzwe kurwanya iyicarubuzo karajwe inshinga n’ urupfu rw’ abantu bagera kuri 348 bishwe urubuzo bataburanishijwe ndetse banajugunywa mu byobo nk’ uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’ Ishami rya Loni ry’ Uburengenzira bwa muntu.
Aya makuru akomeza yemeza kandi ko mu Burundi hari ibyobo rusange 9 biteganyijwe kujugunywamo abantu n’ ubwo Leta y’ iki gihugu ibihakana.
Abapolisi 228 bagiye koherezwa mu Burundi
Loni yifuza ko abo bapolisi bakoherezwa mu Burundi kugira ngo bakore iperereza ryimbitse ku iyicarubozo rivugwa muri iki gihugu ndetse no kumenya aho ibyobo rusange biherereye babifashijwemo na sosiyete sivile ndetse n’ imiryango y’ abishwe.
Kuri iyi ngingo, Akanama ka Loni gashinzwe kurwanya iyicarubuzo gasaba ko hagomba gukorwa iperereza ryihuse ku iburirwa irengero ry’ abantu 30 bashimuswe ndetse n’ abandi basaga 650 bakorewe iyicarubozo rikabije.
Si ibyo gusa kuko aka kanama kasabye Leta ya Nkurunziza gufunga amageraza akorera ahantu hatazwi ndetse ikanemerera indorerezi gusura imfungwa za politiki.
Loni ikomeje gusaba Leta ya Nkurunziza kureka iyicarubozo
Jens Modvig arasaba Pierre Nkurunziza kurinda ba nyamucye (minority) , kureka gushishikariza abantu amacakubiri, kurekure imfungwa zirengana ndetse no guca imanza mu buryo bukurikije amategeko bityo sosiyete sivile ibashe guhabwa ubutabera bukwiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com



