250109-eaton-fire-mb-0848-461063

Los Angeles igiye kurimbuka! Ese koko ni Igihano cy’Imana?

Sangiza iyi nkuru

Nibura abantu 16 bamaze gupfa kubera ko inkongi ebyiri nini z’Umuriro zibasiye Umujyi wa Los Angeles zikomeje kunanirana guhagarika. Ese koko ni igihano cy’Imana nyuma y’uko mu bihembo biherutse bya Gorden Globe 2025 bayubahutse ku mugaragaro?

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 11 Mutarama 2025, abantu barenga 153.000 basabwe kwimuka mu Karere ka Los Angeles. Abandi 166.000 baraburirwa.

Ibikorwaremezo 12,000 byashenywe n’umuriro. Aha iyo abayobozi bavuga ibikorwaremezo bisobanura ingo, inyubako, inzu zimukanwa n’imodoka.

2025 01 08t033929z 1208739226 rc2c5cahdk5e rtrmadp 3 california wildfires

Abashinzwe kuzimya umuriro baragerageza guhangana n’izindi nkongi z’umuriro ebyiri mu mujyi wa kabiri munini mu gihugu. Abantu bari gusaba Imana kugwisha imvura ikabatabara ariko nta gisubizo.

Imbwa zo gushakisha hamwe n’abakozi bashakisha barimo gushakisha mu matongo y’umuriro wa mbere uteye ubwoba babonye mu mateka  y’umujyi.

Abaturage basabwe kwirinda amazi ku nkombe z’inyanja kubera umwanda uturuka ku muriro.

Umuriro mwinshi muri Palisades ubu umaze gukungora hegitari zirenga 20.000, nubwo abashinzwe kuzimya umuriro bateye intambwe yoroheje mu kugerageza kuyihagarika.

download 1
(AP Photo/Chris Pizzello)

Inkongi y’umuriro iragenda yerekeza iburasirazuba, isatirira agace kihariye ka Brentwood, karimo ikigo cya Getty Centre, inzu ndangamurage y’ubuhanzi izwi cyane ku Isi ubu yimuwe.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya California iri hafi, i Los Angeles bategereje amakuru agezweho y’abayobozi.

Ese koko ni igihano cy’Imana?

Muri Golden Globe Awards ku itariki 6 Mutarama 2025, Nikki Glaser,  yahagaze kuri stage imbere ya televiziyo akurikiranwa na miliyoni z’abantu, asebya Imana.

155095 w 700 347

Glaser yazanye uburyo “Imana, Umuremyi w’Isi n’Ijuru” yagize “zero”, mbese itavuzwe, mbere yo kuvuga ko nyamara umuho host mugenzi we, Mario Lopez, wakiriye “Access Hollywood”, we yavuzwe mu ijambo ryo kwakira. Yongeyeho ko ibyo “bitanatangaje mu mujyi utagira Imana”.

Amagambo ya Glaser yerekana ko Hollywood n’inganda z’imyidagaduro zirwanya cyane indangagaciro za gikristo. Nubwo bimeze gutyo muri business y’imyidagaduro, abastars bamwe banyuzamo bagashimira Imana mu birori byo gutanga ibihembo bitandukanye harimo na Golden Globes.

Miles and Keleigh Teller burned house 010925 tout 8d96b1e9ad5e4a5c97bfb6a774f65145    Leighton Meester and Adam Brody Pacific Palisades wildfire 010825 b79180ef5ecd404ab13e5cdb6bc99a32

Mu bantu barenga 80.000 bavanywe mu byabo harimo ibyamamare, benshi muri bo bakaba bari bamaze imyaka mirongo batuye ako gace. Abarimo nka Leighton Meester na Adam Brody, Anna Faris, Paris Hilton, Bryan Greenberg na Jamie Chung, Miles Teller na Keleigh Teller, Anthony Hopkins, Ricki Lake, Cary Elwes, Cameron Mathison, Spencer Pratt na Heidi Montag, na nyina wa Beyonce, Tina Knowles, babuze amazu.

paris hilton malibu house fire 010825 d70b1d0af6b14bd1a3b523f25e642a58

anthony hopkins home los angeles fire 010925 73fc33f35aaf4338bf381b76690cd9c5

Abandi benshi, barimo Mario Lopez, Molly Sims, Kid Cudi na Bebe Rexha, bavuze ko bimutse mu gihe umuriro ukomeje gukwirakwira.

mario lopez 1 221243a553dc4f1f9ff0ecf072dbff7b

Mario Lopez wagarutsweho muri Golden Globe Awards

Dusubiye kuri iyi nkongi rero ishobora kurimbura Los Angeles, mu Bagalatiya 6:7 haranditse ngo: “Ntibazagushuke; Imana ntinegurizwa izuru: kuko umuntu wese icyo abiba, nicyo azasarura. ”

Abari aho muri ibyo birori barasetse, igihugu giteze amatwi, ariko Imana ntikinishwa!

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Naho kitaba igihano, ariko abantu barakabije gukinisha Imana pe, benshi nubwo bameze nkaho ari abakristu nabo barwanya Imana:
    ibaze nk’umuntu uvuga ngo Imana iravuze kandi abihimbye
    uyu nawe ni ukugayisha Imana bivuze ko ni umukozi mwiza wa Shitani

  2. bareke bumve uwo mwotsi,umuriro nyawo uzakurikiraho ubwo bazahanirwa ubutinganyi,semuhungu rucitse yambutse ariko nawe arokowe nuko ari mu Rwanda igihugu cyiza,nahubundi yari guhiramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *