Louise Mushikiwabo yahagaritse Guinea muri Francophonie

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Kane mu nteko yawo idasanzwe yabereye I Paris wahagaritse igihugu cya Guinea mu muryango kubera coup d’etat iherutse gukorerwa uwari perezida w’iki gihugu, Alpha Conde.

OIF yagumishijeho gahunda z’ubufatanye bw’iki gihugu n’umuryango zirimo izo gushyigikira inzira yo gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga na demokarasi.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo yamaganye ifata ku ngufu ry’ubutegetsi kw’abasirikare ba Guinea.

Ati “Gufata ubutegetsi ku ngufu, icyaba kibiteye cyose, ni ukurenga ku mategeko ya Repubulika kandi binyuranyije n’indangagaciro n’amahame agaragara by’umwihariko mu Itangazo rya Bamako,”

Kuri Mushikiwabo, “Nta kintu na kimwe gishobora gusobanura kurenga ku mahame remezo yacu,”

OIF kandi yasabye “irekurwa ryihuse rya Perezida Alpha Condé kandi ihamagarira abafashe ubutegetsi kubungabunga ubuzima bwe no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’ibanze bya buri wese,”

Yakomeje kandi isaba gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivili kandi ihuriweho no gusubizaho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi mu gihe gito gishoboka.

Usibye OIF, umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO), Afurika Yunze Ubumwe (AU) nabyo byahagaritse Guinea nyuma y’iminsi micye abasirikare bayobowe na Col Mamady Doumbouya bahiritse ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *