Umuvandimwe wa Kayumba Nyamwasa, Lt. Col. Rugigana Rugema Ngabo, watangiye kuburanishwa n’urukiko rw’Ikirenga, yangiwe kuburanira mu ruhame mu gihe we avuga ko muri dosiye ye habayemo icyo yise ‘itekinika’.
Ubwo iburanisha ryasubukurwaga kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mata 2018, ubushinjacyaha bwasabye ko uru rubanza rwashyirwa mu muhezo bitewe n’uko ngo rufite aho ruhuriye n’umutekano w’igihugu.
Umushinjacyaha wa gisirikare, Cpt. Nzakamwita Faustin, wasabye ko rwaburanishirizwa mu muhezo, yasobanuye ko no mu maburanisha yabanje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt. Col. Rugigana yaburanishijwe mu muhezo.
Ku ruhande rwa Lt. Col. Rugigana, wahamwe n’ibyaha bibiri muri bitatu yaregwaga, muri iri burana ry’ubujurire, yavuze ko atiyumvisha impamvu urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo mu gihe hari izindi zisa narwo ziburanisha mu ruhame.
Lt. Col. Rugigana, yashimangiye ko muri dosiye ye habayemo icyo yise ‘itekinika’ ndetse ko gushaka gushyira urubanza aregwamo mu muhezo bifitanye isano no gushaka ko amakosa yakozwe atagaragarira buri wese.
Yasabye urukiko gutesha agaciro icyifuzo cy’ubushinjacyaha, ko nta cyaha na kimwe mu byo aregwa yumva kitakabaye kivugirwa mu ruhame by’ umwihariko ngo niba ibyo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ari ukuri, urubanza rwakabaye mu ruhame kugira ngo bizanabere isomo rubanda.
Me Butera Geoffrey wunganira mu mategeko Lt. Col. Rugigana, yavuze ko nta mpamvu ubushinjacyaha bugaragaza yatuma urubanza rushyirwa mu muhezo.
Kuri iyi ngingo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Lt. Col. Rugigana ibyaha aregwa birimo no gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, bitakumvwa na buri wese kuko birebana n’umutekano w’igihugu.
Nyuma urukiko rwaje kwiherera ruza rwemeza ko urubanza rutangira kuburanishirizwa mu muhezo bitewe n’uburemere rw’ibirego Lt. Col. Rugigana ashinjwa.
Urukiko rwatangaje ko kuba iburanisha ryashyizwe mu muhezo bitazavutsa uburenganzira Lt. Col. Rugigana bwo kwiregura.
Ku wa 25 Nyakanga 2012, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Lt. Col. Rugigana Rugema Ngabo igifungo cy’imyaka icyenda, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga ibihumbi 20.
Urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri muri bitatu yaregwaga, ari byo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe intambara no gukwirakwiza ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo yangisha abaturage ubutegetsi.
Icyaha Lt. Col. Rugigana yaregwaga kitamuhamye, ni icyo gukwirakwiza intwaro no gukorana na FDLR.
Lt. Col. Rugigana yatawe muri yombi muri Mutarama 2011. Ni murumuna wa Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, mu 2010 akaza guhungira muri Afurika y’Epfo.
Kayumba Nyamwasa wari ufite ipeti rya jenerali, na we yakatiwe adahari mu 2011, n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha yahamijwe birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



