Lt Gen Adolphe arashyingurwa nyuma y’iminsi 2 Nkurunziza atunguranye

Sangiza iyi nkuru


Reta y’Uburundi iri kumwe n’umuryango wa Lt Gen Adolphe Nshimirimana iramenyesha ko ibirori byo gushingura Lt Gen Adolphe Nshimirimana bizaba kuwa gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015.

Lt Gen Adolphe Nshimirimana azashingurwa hafi y’ahubatswe akabari ke hazwi ku izina rya “hitwa Iwabo w’Abantu”.

ado
Nyakwigendera Lt Gen Adolphe Nshimirimana

Ibirori byo kumusezera no kumuherekeza bwa nyuma bizatangizwa n’igitambo cya imisa izasomerwa muri Cathedrale Regina Mundi mu mu mujyi wa Bujumbura, igihe cy’isaha tatu n’igice za mugitondo.

Lt Gen Adolphe Nshimirimana yitabye Imana tariki ya 2 uku kwezi mu mu Kamenge arashwe n’abantu.

Lt Gen. Adolphe agiye gushyingurwa nyuma y’iminsi 2 gusa Nkurunziza atunguranye mu kurahirira manda ya 3 kugeza ubu itavugwaho rumwe na benshi kandi muri iryo rahira nta mukuru w’igihugu n’umwe cyangwa uhagarariye igihugu cye mu Burundi witabiriye uyu muhango witwa ko watunguranye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *