Ubuyobozi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuva ku wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe bwemeye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’Umujyi wa Goma n’ibice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’umutwe wa M23.
Ni icyemezo cyafashwe na Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, nyuma y’uko ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Goma bwari bukomeje kugana ahabi kubera izamuka ry’ibiciro; by’umwihariko iby’ibyo kurya.
Itangazo ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, rivuga ko Lt Gen Ndima yemeye ko hongera kubaho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati ya Goma ndetse n’indi mijyi yo muri Kivu y’Amajyaruguru; ndetse imihanda ibahuza ihita yongera gufungurwa nyuma y’igihe ifunzwe.
Iyo mihanda irimo uwa, Goma-Rutshuru-Kanyabayonga, Goma-Sake-Kitshanga-Kanyabayonga, Goma-Sake-Kitshanga-Pinga, n’umuhanda wa Goma-Sake-Mushaki-Masisi-Walikale.
Ibyinshi muri ibi bice kugeza ubu bigenzurwa n’umutwe wa M23 nyuma yo kubyirukanamo Ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru buvuga ko icyemezo cyo kongera gufungura iriya mihanda “cyafashwe ku bwo kwita ku nyungu z’abaturage bazahajwe n’ingaruka z’intambara.”
Bwavuze ko cyakora icyemezo cyafashwe gikumiriwe ku mupaka wa Bunagana umaze igihe ugenzurwa na M23.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwafashe icyemezo cyo kongera kwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati ya Goma n’imijyi yiganjemo igenzurwa na M23, mu gihe uyu mutwe waherukaga kwamagana Lt Gen Ndima umushinja gukumira abaturage mu mirima yabo bagombaga gukuramo ibibatunga.
M23 mu itangazo yasohoye ku wa 28 Gashyantare, yavuze ko “iramagana yivuye inyuma imyitwarire ya kidayimoni ya Guverinoma wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima uri kubuza abatuye Goma uburenganzira bwabo bw’ibanze bwo gukora ingendo mu bwisanzure, abakumira mu mirima yabo ndetse no kugura ibicuruzwa by’ibanze mu bice bigenzurwa na M23.”
Iryo tangazo rishinja Gen Ndima gushaka kwicisha umudari abatuye Goma, nk’uko Adolf Hitler yabigenje ku baturage b’Abayahudi mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’Isi.
M23 yabwiye abatuye Goma ko bahawe ikaze mu bice igenzura, kugira ngo babashe gusura bene wabo kandi bakabona ibicuruzwa uko babyifuza, kuko nta muntu n’umwe uhahejwe.


