img_20210529_091151.jpg

Lt Gen Mohamed Farid ari mu Rwanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid, ari hano mu Rwanda aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu.

Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi ni bwo Gen Farid n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bageze i Kigali, mbere yo kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Ni ibiganiro byabereye ku Kimihurura ku kicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ibi biganiro byibanze ku bufatanye busanzwe hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Gen Farid uretse kuganira na Gen Kazura, yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira.

Byitezwe ko mbere y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri ava mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamira imibiri y’Abatutsi baruruhukiyemo.

Misiri ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kugira igisirikare gikomeye ku mugabane wa Afurika.

Igisirikare cy’iki gihugu gisanzwe gifitanye na RDF amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono muri 2012.

img_20210529_091136.jpg

img_20210529_091151.jpg

img_20210529_091146.jpg

img_20210529_091154.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *