Umusirikare wa Uganda, Lt Herbert Mabonga Matanda, umaze iminsi azonze ubutegetsi bwa Kaguta Museveni kubera amakuru y'ibanga yagiye ashyira hanze, yahungiye mu Budage
Aya makuru yemejwe n'umunyamategeko akaba n'umwanditsi, Kakwenza Rukirabashaija, abinyujije kuri X, aho yagize ati " Twakiriye Lt. Mabonga mu Budage."
Rukirabashaija yanashyize hanze andi mafoto ya Lt Mabonga ari mu Mujyi wa Munich.
Mu nyandiko ndende BWIZA yabonye, Lt Mabonga hari aho avuga ko intasi zo mu gisirikare cya Uganda, ziciye i Mbuya Abanyarwanda babiri; Kayitare Fred na Magezi Emmanuel.
Aya makuru yiyongera ku yandi yagiye atangaza nko ku mazu akorerwamo iyicarubozo muri Kampala n'umugambi wa Bahima-Batutsi uri gushyirwa mu bikorwa muri iyi minsi.UPDF ivuga ko Lt Mabonga yataye akazi.
Amakuru y'uguhunga igihugu kwa Lt Mabonga aje nyuma y'aho byakekwaga ko yihishe mu bice byegereye Kenya aho yari amaze iminsi yihishe, ari nako ahigwa bukware.


