Luanda: FDLR yasabwe kuzinga utwangushye igataha mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda basanzwe bakorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) basabwe kuzinga utwangushye bagataha muri iki gihugu bakomokamo.

Ubu busabe buri mu byemezo byafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022, yahuje Perezida w’u Burundi, uwa RDC, u wa Angola na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda.

Icyemezo G nk’uko bigaragara mu itangazo rihuriweho ryasohowe n’abahuriye muri iyi nama, kivuga ko ubufasha mu rwego rw’igisirikare imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na M23 ihabwa bugomba guhagarara.

Icyemezo H cyo gisaba FDLR, RED-Tabara ikomoka mu Burundi, ADF ikomoka muri Uganda n’indi mitwe yitwaje intwaro kurambika intwaro, abarwanyi badakomoka muri RDC bagatangira gucyurwa mu buryo bwa rusange mu bihugu byabo.

Kigira kiti: “FDLR-FOCA, RED-Tabara, ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo igomba guhita irambika intwaro, igatangira gucyurwa hashingiwe ku myanzuro ya Nairobi, ibifashijwemo na MONUSCO, urwego ruhuriweho rushinzwe ubugenzuzi n’ingabo za EAC.”

Abateraniye muri iyi nama basabye ko abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bya EAC hamwe na MONUSCO, bazahura, bakagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo n’ibindi byafashwe, bakazaha raporo abakuru b’ibihugu.

Ikizakurikiraho ni uko abakuru b’ibihugu bya EAC bazahurira i Bujumbura mu Burundi mu gihe cya vuba, bagasuzuma aho ibi byemezo bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Luanda: FDLR yasabwe kuzinga utwangushye igataha mu Rwanda
    Fdlrl se ko ivanze n’ingabo za RDC,ko babahaye ni ID,bazafata abantu bafite ubwenegihugu babacyure? Bazabahabwa nande?Kubwange mbona babareka noneho igihugu bazatera bikazabazwa RCD kuko bizafatwa nk’igihugu cyateye ikindi.

  2. Luanda: FDLR yasabwe kuzinga utwangushye igataha mu Rwanda
    Fdlrl se ko ivanze n’ingabo za RDC,ko babahaye ni ID,bazafata abantu bafite ubwenegihugu babacyure? Bazabahabwa nande?Kubwange mbona babareka noneho igihugu bazatera bikazabazwa RCD kuko bizafatwa nk’igihugu cyateye ikindi.

  3. Luanda: FDLR yasabwe kuzinga utwangushye igataha mu Rwanda
    Ubundi se bakora iki mu mashyamba igihe perezida yahereye karibu ngo batahe babi mu maki? Batinya ibihano by’inzirakarengane z’amaraso y’inzirakarengane basize bamenye, nyamara amazi arakonja ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, bashatse bataha iwabo niyo bahanwa. Amahanga burya arahanda. Niba barashimye ubushyitsi kandi ni uburenganzira bwabo, nibaryoherwe ariko ntibazabenshye ngo Leta yabahejeje ishyanga nabyiyumviye kenshi basabwa gutaha wagira ngo ahubwo barabahendahenda

  4. Luanda: FDLR yasabwe kuzinga utwangushye igataha mu Rwanda
    Ubundi se bakora iki mu mashyamba igihe perezida yahereye karibu ngo batahe babi mu maki? Batinya ibihano by’inzirakarengane z’amaraso y’inzirakarengane basize bamenye, nyamara amazi arakonja ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, bashatse bataha iwabo niyo bahanwa. Amahanga burya arahanda. Niba barashimye ubushyitsi kandi ni uburenganzira bwabo, nibaryoherwe ariko ntibazabenshye ngo Leta yabahejeje ishyanga nabyiyumviye kenshi basabwa gutaha wagira ngo ahubwo barabahendahenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *