Umutwe wa M23 ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe wavuye mu gace ka Kagheri ko muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Sosiyete Sivile yo muri ako gace yabwiye Radio Okapi ko M23 yavuye muri kariya gace itarwanye, mu gihe yari yarakigaririye ku wa 2 Gashyantare nyuma y’imirwano yayisakiranyije n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Kuri ubu amakuru avuga ko avuga ko nyuma yo kuva muri Kagheri, M23 yahise ijya mu gace ka Kasugho gaherereye mu bilometero 15 uvuye Kagheri ndetse no mu bibarirwa muri 50 ujya mu burengerazuba bwa Centre ya Lubero.
Radio Okapi ivuga ko ingabo za Uganda ari zo zahise zijya muri kariya gace M23 yavuyemo.
Icyakora n’ubwo M23 yavuye muri kariya gace, kuri ubu Sosiyete Sivile y’aho ivuga ko ifite ubwoba bw’uko imirwano ikomeye ishobora kongera kwaduka muri kariya karere, n’ubwo hashize iminsi hari agahenge.

