Lubumbashi: Abasirikare bishe umuvunjayi n’umuvandimwe we mbere yo kubiba amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Umuvunjayi n’umuvandimwe we b’I Lubumbashi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, itariki 24 Kamena 2021 baraye bishwe barashwe n’abasirikare ba FARDC banabibye amafaranga bari bafite.

Nk’uko abatangabuhamya batandukanye babitangaza, ibi ngo byabaye ku isaha ya saa moya ku mihanda ya Biayi, hafi y’urusengero rwo muri Komini ya Lubumbashi, hafi ya kaminuza ya Lubumbashi.

Amakuru agera kuri 7sur7.cd yanemejwe na sosiyete sivile ya Haut-Katanga. Bivugwa ko amakimbirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abakodesha ahantu hakorerwa ubucuruzi butandukanye harimo n’abavunjayi ni yo nyirabayazana y’izi mfu.

Ngo ahagana saa moya n’igice, itsinda ry’abasirikare rikunze guca buri joro kuri uwo muhanda wo ku rusengero ryaka buri butike amafaranga 500, 1000 cyangwa 1500 ya Congo. Ngo aba bageze Biayi bahasanga umuvunjayi unacuruza ama unites ya telephone ariko utari ufite amafaranga yo guha abo basirikare, barangije baramurasa we na murumuna we bahita bapfa.

Abandi basirikare batabaye bumvise masasu bakurikiye bagenzi babo bari bamaze gukora icyaha.

Umwe mu babibonye yagize ati “Nk’uko abantu bari bahari babitangaza ngo ni abagabo babiri bo mu muryango umwe bari hagati y’imyaka 30 na 35 barashwe mu mutwe no mu gatuza ahagana saa moya na saa mbiri. Abagabo bambaye impuzankano barashe amasasu menshi mbere yo guhunga no gutwara amafaranga menshi, bakabasiga hasi barimo gupfa”.

Abaturage barakajwe cyane n’ibyabaye bafunga imihanda batangira gutera amabuye imodoka yose igerageje gucamo.

Ku itariki ya 12 Mutarama nabwo umuvunjayi nabwo yarashwe n’abantu bitwaje imbunda mu mujyi wa Lubumbashi rwagati. Yarashwe amasasu atatu mbere y’uko abamurashe bamwambura amafaranga yari afite baragenda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Lubumbashi: Abasirikare bishe umuvunjayi n’umuvandimwe we mbere yo kubiba amafaranga
    ni ingaruka zo kudahemba abasirikari

  2. Lubumbashi: Abasirikare bishe umuvunjayi n’umuvandimwe we mbere yo kubiba amafaranga
    ni ingaruka zo kudahemba abasirikari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *