Umukinnyi w’amafilime ukomoka mu gihugu cya Kenya, Lupita Nyong’o ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa filime mugenzi we Joshua Jackson ukomoka muri Canada.
Bagaragaye i Puerto Vallarta muri Mexico nyuma y’ukwezi bivugwa ko batandukanye.
Ku isabukuru y’amavuko ya Lupita, umukunzi we yamusohokanye ku nkombe z’inyanja bajya kwishimira imyaka 41 uyu mukobwa amaze ku isi avutse.
Amafoto akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, yerekana Nyong’o na Jackson bari kuryoherwa n’ibihe by’urukundo ku nyanja banyuzamo bakanasomana.
Si ubwa mbere Nyong’o na Jackson basokaniye ku karubanda ndetse banaryoherwa n’urukundo kuko mu Kuboza 2023, bagaragaye bajyanye guhaha ku isoko bafatanye akaboko.
Ibi bihe byiza b’urukundo hagati ya Nyong’o na Jackson, bije nyuma y’ukwezi bivugwa ko batandukanye.
Jackson yashakanye n’umukinnyi wa filime Jodie Turner-Smith gusa baza guhana gatanya nyuma y’imyaka ine babana.
Ku rundi ruhande, Nyong’o we yakundanye na Jackson nyuma yo gutandukana na Jac Selema Masekela bamaranye umwaka umwe. 







One Response
Lupita Nyongo’s yabengutswe n’umunya-Canada
Ubu nkuyu munya canada yakunze ate kweri? Ibaze aramutse abonye yolo nukuri yasara