Umutwe wa M23 urashinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangira kugabiza abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi inyeshyamba z’imitwe ya FDLR na Mai-Mai; kugira ngo ibakorere ‘Jenoside’.
Iyi mitwe yombi imaze igihe ifatanya mu mirwano n’Ingabo za FARDC zimaze umwaka zubuye imirwano na M23.
Uyu mutwe kuri ubu umaze igihe ugenzura ibice bitandukanye bya Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo, ndetse kuri ubu wanatangiye kwigarurira ibindi bice muri Teritwari ya Masisi.
Mu itangazo M23 yasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wayo mu bya Politiki, yamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko aha muri Masisi Leta ya Congo isa n’iyatangiye umugambi wa Jenoside ku baturage b’Abatutsi.
Ni nyuma yo kwanga inzira y’ibiganiro byifujwe n’abarimo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), uwa Afurika yunze Ubumwe (AU) uw’Abibumbye ndetse n’ibihugu bitandukanye by’amahanga.
EAC biciye muri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri ubu uyiyoboye cyo kimwe na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya mbere yo kugirwa umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri uku kwezi bari bemeje ko Kinshasa igomba kugirana ibindi biganiro n’imitwe itandukanye; cyane uwa M23.
Ni ibiganiro byagombaga kubera i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere Tariki ya 21 Ugushyingo; gusa mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi ba Congo baza gutangaza ko batakibyitabiriye.
M23 mu itangazo ryayo yavuze ko kuri ubu Ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro izifasha ku rugamba “bategetse abaturage b’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi guhurira mu mavuriro no mu nsengero, abatazigaragaza aho hantu havuzwe bakazafatwa nk’abagize M23 bityo bakicwa.”
Itangazo kandi rikomeza rivuga ko “Mu midugudu yiganjemo Abatutsi, FARDC yarahavuye isiga inshuti zayo FDLR na Mai-Mai ziteguye gukora ibyo zizi gukora neza kurusha ibindi; Jenoside.”
M23 yibukije amahanga ko ubu buryo Congo Kinshasa yatangiye gukoresha ari na bwo iyari Leta y’u Rwanda yakoresheje mbere y’imyaka 28 ishize, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaguyemo abasaga miliyoni imwe.
Mu bashyizwe mu majwi mu gutegura uriya mugambi harimo umusirikare ufite ipeti rya GĂ©nĂ©ral de Brigade witwa Mugabo Hassan. Uyu avugwaho gukora ibyaha by’indengakamere ubwo yari akiri mu mutwe witwaje intwaro wa PARECO-PAP (Coalition des RĂ©sistants Patriotes Congolais) nanone afatanyije na FDLR.
M23 cyakora cyo ivuga ko igifite umuhate wo kwicarana ku meza y’ibiganiro na Leta ya Congo mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’amakimbirane bafitanye, gusa ikavuga ko itazicara ngo irebere ngo yemere ko abaturage bakomeza kwicwa.


