M23 irashinja abasirikare ba Leta kuyirasaho kandi yari itashye imbokoboko

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi havugwa intambara mu bice bitandukanye bya Congo, bigatangazwa ko ari M23 n’abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC). Ku ruhande rwa M23 bo barashinja FARDC kubagabaho ibitero kandi mu by’ukuri bari batashye mu gihugu cyabo amahoro nta n’intwaro bafite.
Mu itangazo bashyize hanze ku wa 22 Gashyantare 2017, aba barwanyi batangaje ko nta mugambi n’umwe bigeze bagira wo gutaha barwana, ahubwo ko benderejwe ubwo bagarukaga mu gihugu cyabo bava aho bari barahungiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende aganira na Radio Okapi, yatangaje ko M23 niba yari ifite gahunda yo gutaha amahoro, iba yarabicishije mu nzira zabugenewe.
Ati: “Aba FARDC bafite uburenganzira bwo guhagarika igitero icyo ari cyo cyose cy’imitwe yitwaje intwaro”.
Yakomeje agira ati: “Impamvu iyo ariyo yose yatangwa, igihugu kiba gifite imipaka noneho iyo umuntu avuye hanze yacyo ashaka kwinjira kabone nubwo yaba yinjira iwabo, ntabwo yinjira nk’uwinjira mu kabari, afite intwaro kandi ku ngufu, avogera umupaka , hari impapuro yakagombye kuzuza”.
Izi nyeshyamba zikomeza gutangaza ko Leta ya Congo yirengagije amasezerano bagiranye i Nairobi ndetse M23 ikemera guhagarika imirwano.
Mu Ugushyingo 2013, nibwo M23 yashyize hasi intwaro igirana amasezerano na Leta ya Congo. Kugeza magingo aya Leta ya Congo ishinjwa n’uyu mutwe guterera agati mu ryinyo yirengagiza ibikubiye mu masezerano ndetse ko n’ibyo barwaniraga bitakemutse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.Com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *