Umutwe wa M23 washinje Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), kugira uruhare mu bitero abarwanyi bawo bakomeje kugabwaho n’Ingabo za Congo, imitwe yitwaje intwaro bakorana ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye, yashinje Guverinoma ya Congo kuba ari yo ikomeje guteza imvururu muri icyo gihugu ndetse no mu karere, nyuma yo “kwinjiza abacancuro ngo barwane na M23 ku mirongo yose y’urugamba bafatanyije n’ihuriro rya Guverinoma rigizwe na FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO na MAI-MAI.”
Kanyuka yavuze ko aho ibintu bigeze “Guverinoma ya Congo yari ikwiye guhagarikirwa inkunga [ihabwa]”, ariko igitangaje MONUSCO yakabigizemo uruhare ikaba ari yo ikomeje kubera inkingi ya mwamba FARDC n’abo bakorana; ibinyuranyije n'”ihame ryo kutagira uruhande ibogamiraho” riri mu yayigenga.
Yakomeje agira ati: “MONUSCO iri kwifashisha drĂ´nes zayo mu gukora ubutasi ku birindiro bya M23 ariko ibikorera ihuriro rya Guverinoma, mbere y’uko aba banyuma babirasa bifashishije Sukhoi-25, ibifaru by’intambara ndetse n’imizinga iremereye.”
M23 yongeye kwamagana Ingabo za Congo ku kuba zikomeje kurasa mu duce dutuwemo n’abaturage, ariko zibifashijwemo na MONUSCO.
Uyu mutwe cyakora cyo uvuga ko ukomeje “kwirwanaho kinyamwuga ari na ko urinda abaturage n’ibyabo”, ndetse ukavuga ko witeguye guhangana n’igitero aho kizaturuka hose.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu M23 yigaruriye uduce twa Kishishe na Bambo, nyuma y’imirwano karahabutaka yayisakiranyije na FARDC umunsi wose.



2 Responses
M23 irashinja MONUSCO kuyiteza Sukhoi-25 n’ibifaru bya FARDC
Ndabona Congo ikeneye ubufashya bwa Russian cg American,bakirukana imitwe yose.
M23 irashinja MONUSCO kuyiteza Sukhoi-25 n’ibifaru bya FARDC
Urugiye kera ruhinyuza intwari! Iyi ntambara izoreka akarere kandi ikeneshe abibwirako byoroshye kuyishora. Hari uwavuze ko asenga ngo intambara zikomeze atabura ikiraka ariko yibagirwa ko hari inzirakarengane nyinshi zihagwa. Ese aho we iamusiga?