Umutwe witwaje intwaro wa M23 urashinja misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izwi nka MONUSCO, kurangwa n’uburyarya.
Mu itangazo risubiza irya MONUSCO risaba M23 guhagarika imirwano, Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iyi misiyo iri kuyobya uburari.
MONUSCO kuri uyu wa 29 Ukwakira yatangaje ko igisasu cya M23 cyakomerekeje abasirikare bayo bane, gusa Kanyuka avuga ko ingabo za RDC ari zo ziri gukoresha ibi bisasu byo mu bwoko bwa BM21.
Kanyuka ati: “Twatunguwe n’ibyavuzwe na MONUSCO bidasobanutse, aho kwamagana FARDC n’inshuti zayo ziri gukoresha BM21 n’ibifaru mu kurasa mu basivili aho tugenzura, uburyarya bwayo bwatumye ihindukira ibyegeka kuri M23, yagiye gucecekesha izi ntwaro ziremereye kugira ngo irinde abaturage.”
M23 yibukije MONUSCO ko mu myaka irenga 20 imaze ku butaka bwa RDC, yananiwe inshingano yayo y’ibanze yo kurinda abasivili no kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Ikindi kandi, ngo kuva MONUSCO yagera muri RDC, yananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo n’ikomoka mu mahanga, aho kugabanyuka, iriyongera.
Kuri M23, Kanyuka yatangaje ko MONUSCO yanze gushyigikira amasezerano atandukanye uyu mutwe wagiranye na Leta ya RDC, yari agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.
M23 ivuga ko yifuza ko ikibazo cyayo na Leta ya RDC gikemuka binyuze mu nzira y’amahoro, ariko ngo mu gihe ikomeza kuraswaho hamwe n’abaturage bari mu bice igenzura, itazicara ngo irebere.



2 Responses
M23 irashinja MONUSCO kuyobya uburari
Nuko retayako igomba kureka imirwano
M23 irashinja MONUSCO kuyobya uburari
Nuko retayako igomba kureka imirwano