20250719_113923

M23 na RDC byateye intambwe igana ku guhagarika intambara

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu byashyize umukono ku masezerano agena “amahame y’ibanze”, mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara impande zombi zimaze imyaka irenga itatu zirwanamo.

Umuhango wo gushyira umukono ku nyandiko y’ariya masezerano wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi.

Ku ruhande rwa Leta ya RDC yasinywe na Sumbu Sita Mambu usanzwe ari intumwa ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi ishinzwe gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda, mu gihe ku rwa AFC/M23 yashyizweho n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Bonimpa.

Ni amasezerano yagezweho nyuma y’amezi atatu AFC/M23 na Kinshasa bari mu biganiro, ku buhuza bwa Qatar.

Ibiganiro by’impande zombi kandi bimaze igihe bikurikiranirwa hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse amakuru avuga ko zimaze iminsi zotsa impande zombi igitutu kugira ngo zibashe kugera ku bwumvikane.

Mu babyitabiriye harimo umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos.

Ni ibiki nyirizina AFC/M23 na Leta ya RDC bemeranyije?

Inyandiko y’amahame y’ibanze impande zombi zasinye kuri uyu wa Gatandatu BWIZA yashoboye kubonera kopi, ivuga ko Kinshasa na M23 bombi bemera ko “inzira y’amahoro yonyine ni yo ishobora gutanga umuti w’ikibazo.”

Mu byo impande zombi zemeranyije harimo kubaha agahenge gahoraho gakubiyemo guhagarika ibitero byo mu kirere, ku butaka, mu nyanja no mu biyaga; gushyira iherezo ku icengezamatwara ryose rigamije urwango ndetse no kwirinda gufata uduce dushya ku mbaraga.

Zemeranyije kandi gushyiraho urwego ruzakurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ruzaba rurimo MONUSCO n’inzego z’akarere mu gihe byaba ngombwa.

Hari kandi gushyiraho ingamba zo kurema icyizere zirimo gushyiraho urundi rwego rwo kurekura imfungwa zifite aho zihuriye n’impande zombi; bikazakorwa ku bufasha bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR).

Leta ya RDC kandi igomba gusubirana ibice byo mu burasirazuba bwa RDC itakigenzura, gusa uko bizagenda bikazasobanurwa neza mu masezerano y’amahoro impande zombi zizasinyana mu minsi iri imbere.

Ikindi ni uko Kinshasa na AFC M23 bigomba kugirana ibiganiro mu rwego rwo gucyura mu cyubahiro impunzi n’abavuye mu byabo; ibi bikazakorwa ku bufatanye n’ibihugu ziturukamo hamwe na HCR.

Biteganyijwe ko impande zombi zigomba kuba zashyize mu bikorwa ibyo ziyemeje bitarenze ku wa 29 Nyakanga, mbere yo gutangira ibiganiro bitaziguye biganisha ku masezerano y’amahoro bitarenze ku wa 8 Kanama.

Nta gihindutse amasezerano y’amahoro azasinywa ku wa 18 Kanama 2025.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *