M23 ngo ntizakomeza kurebera ibikomeje kubera muri Kivu leta ntitagira icyo ikora

Sangiza iyi nkuru

Abahoze mu mutwe wa M23 baratangaza ko batazakomeza kurebera mu gihe guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kunanirwa kwita ku kibazo cy’umutekano mucye ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.

Ubuyobozi bwa politiki bwa M23 buravuga ko buhangayikishijwe bikomeye n’ibibazo by’imibereho na politiki ndetse n’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ngo bikomeje kubangamira amahoro n’umutekano mu karere nk’uko umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa yabitangarije Chimpreports dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Kabiri.

Bwana Bisiimwa yavuze ko imitwe yitwaje ibirwanisho ikomeje ubugizi bwa nabi muri Beni, Lubero (Miriki), Masisi (Kicthanga), Rutshuru (Bwito na Busanza), ubugizi bwa nabi ngo burimo no gutwikira abaturage, kwangiza no gusahura imyaka yabo ndetse no gushimuta abantu bya hato na hato.

Umutwe wa M23 watsinzwe intambara mu 2013 n’ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi, iza Tanzania ndetse n’iza Congo byishyize hamwe, uvuga ko ubujura, gutega imodoka zitwara abantu n’amakimbirane ashingiye ku moko muri Goma, Masisi, Walikale, Lubero na Rutshuru bimaze gufata indi ntera.

M23 ishinja ibi byose guverinoma ya Congo ngo yananiwe gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009, amasezerano yabaye hagati ya CNDP na guverinoma ya Congo.

Nyuma y’uko intambara yongera kwaduka mu burasirazuba bwa Congo mu 2012, M23 iyobowe na Brig. Gen. Sultan Makenga, yigaruriye umujyi wa Goma ndetse ivuga ko ishobora no kugera I Kinshasa, ariko abayobozi bo mu karere bamusaba gusubira inyuma kugirango hatangizwe ibiganiro by’amahoro. Nyuma ariko, guverinoma ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo baciye inyuma barasa ibibombe ku birindiro bya M23 kugeza abarwanyi bayo bahunze bagahungira muri Uganda no mu Rwanda.

Nyuma M23 na guverinoma ya Congo byagiranye amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono I Nairobi, guverinoma yemera gusenya imitwe itandukanye yitwaje ibirwanisho y’abanyagihugu n’abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

m23-bertrand-bisimwa1-3
Bwana Bertrand Bisiimwa, Umuyobozi wa M23

Guverinoma, nk’uko inkuru ikomeza ivuga, yatangaje ko izakorana na Monusco mu guteza imbere umutekano mu bice byari byibasiwe n’amakimbirane, yizeza kurinda abasivili ndetse no kwita ku mitwe yitwaje ibirwanisho.

Guverinoma kandi yanemeye gushyiraho Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kunga Abanyekongo no gukemura ibibazo by’amakimbirane mu nzira y’amahoro, ndetse igashyiraho amategeko ahana ivangura rishingiye ku moko n’ahana ababiba inzangano no gukemura ibibazo bishingiye ku moko.

Ibi byose ariko ngo guverinoma ya Congo ntiyabyubahirije kuko ngo ikigaragara ikomeza kungukira muri aya makimbirane ashingiye ku moko ishaka ko Kivu ikomeza kubura amahoro nk’uko Bisiimwa akomeza avuga, ngo yabona aho ibintu bigiye kuba bibi cyane ikaza yigize uje kuzimya umuriro.

Ngo kunanirwa kugira icyo ikora kuri iki kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku moko ni ugusunikira abaturage gufata intwaro bakirengera ndetse bakicana. Ibi kandi ngo bituma guverinoma yiremera umwanzi rusange ku baturage ba Congo bazagirwaho ingaruka no kuba guverinoma yabo yarananiwe kubahiriza amasezerano agamije guhuza abaturage bose.

M23 irasaba iki?

Bwa mbere irasaba ko impirimbanyi zo mu miryango ya Lucha na Filimbi ziheruka gufatirwa mu myigaragambyo yabereye I Kinshasa, zarekurwa.

Yongeye gusaba kandi guverinoma ya Congo kubahiriza ibyo yashyizeho umukono kuwa 23 Werurwe 2009 ndetse n’amasezerano ya Nairobi yo kuwa 12 Ukuboza 2013 by’umwihariko ibijyanye n’amahoro, umutekano no kubana mu mahoro hagati y’amoko yo mu bice byibasiwe.

Bwana Bertrand Bisiimwa yavuze ko umutwe akuriye wifuza ko guverinoma ishyiraho ikigega kizafasha gahunda zo gukomeza umutekano, ubwiyunge, kubana mu mahoro no kongera kubaka ibyangijwe mu myaka itarenze 5.

Abajijwe icyo M23 yiteguye gukora mu gihe guverinoma itakubahiriza ibyo bayisaba, Yasubije muri aya magambo: “Turatekereza ko guverinoma izareba impungenge zacu kandi ikagira icyo izikoraho. Ariko ntituzatuma ibintu bikomeza kumera nabi” .

Bisiimwa yakomeje avuga ko Loni ikwiriye kurekeraho gushidikanya n’umutwe wayo washinzwe kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho, ngo usanga ukomeza (uwo mutwe) gushakisha inzitwazo zo kudakora inshingano zawo zo kurwanya imitwe ya FDLR na ADF.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *