M23 yaba yasutse ibibombe mu mujyi wa Sake

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyashinje umutwe wa M23 kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama warashe ibisasu byinshi mu mujyi wa Sake.

Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yatangaje ko ibisasu byo mu bwoko bwa Mortier 120 mm ari byo M23 yarashe “buhumyi” muri uriya mujyi uherereye muri Teritwari ya Masisi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari abo ibyo bisasu bivugwa ko byaturukaga ku musozi wa Mushaki byaba byishe.

Ifoto iri kuzenguruka kuri Twitter yerekana umwe mu basirikare ba FARDC wari mu gace ibyo bisasu byaraswagamo akizwa n’amaguru.

M23 ntacyo uratangaza ku birego ishinjwa byo kurasa kuri uriya mujyi.

Amakuru cyakora avuga ko uyu mutwe umaze iminsi wisuganya, ari na ko wongera ingabo mu birindiro byawo mu rwego rwo kwitegura imirwano ikaze ishobora kuwusakiranya na FARDC mu minsi iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *