Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare, wigaruriye Centre ya Kalehe yo muri Teritwari ya Kalehe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mutwe wigaruriye iyi Centre nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigizwe na Wazalendo, FARDC n’Ingabo z’u Burundi.
Kalehe yafashwe na M23 yiyongera kuri Centre ya Nyabibwe M23 yigaruriye mu masaha make ashize.
Ifatwa ry’iyi Centre risobanuye ko inyeshyamba za Gen Sultani Makenga zikomeje gusatira indi Centre ya Kavumu isanzwe ibamo ikibuga cy’indege.
Kuri ubu hari impungenge z’uko M23 ishobora kwigarurira Umujyi wa Bukavu ikomeje gusatira, ndetse amakuru aturuka muri uyu mujyi aravuga ko bimwe mu bikorwa byatangiye gufunga imiryango.


