M23 yagabye igitero cya 4 kuri FARDC, itwika ibirindiro byabo

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Congo Kinshasa biri ahitwa Runyoni ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zisiga zibitwitse.

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021.

Amakuru avuga ko M23 ari yo yacungaga kariya gace ijoro ryose, mbere yo gusubira inyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Umusirikare umwe wa FARDC ni we bivugwa ko yakomerekeye muri iki gitero.

Igitero FARDC yagabweho na M23 cyari icya kane abarwanyi bo muri uyu mutwe bayigabyeho kuva ku wa 07 Ugushyingo 2021.

Ni ibitero byasize abarwanyi b’uriya mutwe bigaruriye ibirindiro bitandukanye by’Ingabo za Congo, mbere yo gutangaza ko zongeye kubyigarurira mu mpera z’Ugushyingo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. M23 yagabye igitero cya 4 kuri FARDC, itwika ibirindiro byabo
    Ibi ni urujijo kabisa! Nonese ko bigaragara ko M23 itari muri Uganda, aho abavuga ko itera iva mu Rwanda, ntibyaba bibaha icyuho? Nibatubwize ukuri. Iyo FARDC zibashubije inyuma, M23 igenda igana he?

  2. M23 yagabye igitero cya 4 kuri FARDC, itwika ibirindiro byabo
    Ibi ni urujijo kabisa! Nonese ko bigaragara ko M23 itari muri Uganda, aho abavuga ko itera iva mu Rwanda, ntibyaba bibaha icyuho? Nibatubwize ukuri. Iyo FARDC zibashubije inyuma, M23 igenda igana he?

  3. M23 yagabye igitero cya 4 kuri FARDC, itwika ibirindiro byabo
    Ngabo da abanye Congo bafite raison yo kwanga imikoranire ya polis yabo ni inyeshyamba zo muri for yavuye mu ishyamba ariko ishyamba ntirirayivamo kwica gusahura no gucabiranya kuyikururira ni nko kwinjiza inzoka mu rugo cgwa shitani

  4. M23 yagabye igitero cya 4 kuri FARDC, itwika ibirindiro byabo
    Ngabo da abanye Congo bafite raison yo kwanga imikoranire ya polis yabo ni inyeshyamba zo muri for yavuye mu ishyamba ariko ishyamba ntirirayivamo kwica gusahura no gucabiranya kuyikururira ni nko kwinjiza inzoka mu rugo cgwa shitani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *