Bwiza

M23 yakiriwe n’abaturage ubwo yasesekaraga Kamanyola

amakuru-mashya
Eric Marshall Koffito
By Eric Marshall Koffito
Kuwa Kabiri, 18 Gashyantare 2025 saa 21:06
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
M23 yakiriwe n’abaturage ubwo yasesekaraga Kamanyola

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 wakiriwe n’abaturage ubwo wasesekaraga ku mupaka wa Kamanyola, abasirikari b’abarundi bari bawuriho bakwirwa imisharo mu kibaya cya Rusizi.

Kuri iki gice cya kamanyola gihana imbibe na Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda, ku munsi wejo hashize bazalendo nibo bari biriwe bakigenzura nyuma yo kucyirukanaho ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Abasirikari b’abarundi bari baraye birukanye wazalendo kuri uyu mupaka, bari batangiye kubakamo indaki nazo bakaba baje kuzita bakwirwa imishwaro abenshi barimo guhungira mu gice cya Uvira.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Umupaka wa Kamanyola niwo wari usigaye kwigarurirwa na M23 mu mipaka yose ihuza Rupubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’igihugu cy’u Rwanda.

M23 ifashe Kamanyola kandi mu gihe yafunguye inzira zo mu mazi zihuza imijyi ya Goma na Bukavu.

Eric Marshall Koffito

Inkuru yanditswe na: Eric Marshall Koffito

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 216.