Umutwe wa M23 wabeshyuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ugomba kuvana ingabo zawo mu bice byo mu burasirazuba bwa RDC ugenzura.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uriya mutwe na RDC byashyize umukono ku nyandiko y’amasezerano agena “amahame y’ibanze”, mbere y’uko impande zombi zisinyana amasezerano y’amahoro.
Nyuma y’uko ariya iriya nyandiko yari imaze gushyirwaho umukono, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya, yatangaje ko mu byo amasezerano ateganya harimo kuba M23 igomba kuvana ingabo zayo mu bice igenzurwa zigasimburwa n’iza Leta.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Inyandiko y’amahame y’ibanze twasinyaniye i Doha na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar, ishingiye ku kubaha byimazeyo Itegeko Nshinga rya RDC, amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye n’ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, imyanzuro mpuzamahanga y’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye by’umwihariko umwanzuro 2773, kandi iri mu murongo w’amasezerano ya Washington.”
Yakomeje ati: “Aya masezerano yemera imirongo itukura twamye turwanaho, by’umwihariko kuva nta mananiza kwa AFC/M23 mu bice yigaruriye bigakurikirwa no koherezayo inzego zacu (FARDC, Polisi y’Igihugu, ubutabera, ubuyobozi).”
M23 biciye mu munyamabanga uhoraho wayo ari na we wasinye ku nyandiko y’i Doha, yavuze ko ibyatangajwe na Muyaya ari ibinyoma.
Ati: “Nta hantu na hamwe mu nyandiko y’amasezerano agena amahame y’ibanze havuga ko AFC/M23 igomba kuvana ingabo mu bice igenzura.”
Yunzemo ati: “AFC/M23 ntabwo izasubira inyuma. Nta na metero n’imwe. Tuzaguma aho turi.”


