Ubuyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa M23 bwatangaje ko bwifuza guhura n’umuhuza w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu mishyikirano y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, Uhuru Kenyatta, bakaganira.
Iki cyifuzo kigaragara mu itangazo umuyobozi wa M23 mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yashyize hanze kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, rivuga ku myanzuro iherutse gufatirwa n’abakuru b’ibihugu i Luanda muri Angola.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yabaye tariki ya 23 Ugushyingo irimo ko M23 igomba guhagarika imirwano bitarenze saa moya z’umugoroba w’uyu wa 25 Ugushyingo, kandi abarwanyi bayo bagasubira mu birindiro bahozemo mbere muri Pariki ya Virunga, ahaherera muri gurupoma ya Jomba, teritwari ya Rutshuru.
Ku mwanzuro wo guhagarika imirwano, M23 yatangaje ko n’ubusanzwe tariki ya 1 Mata 2022 yari yaremeye kuyihagarika kandi ngo iracyakomeje iyi gahunda, ariko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR zikomeza kurasa ku birindiro byayo.
Umuyobozi wa M23 ku rwego rwa politiki yatangaje ko mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC n’imitwe nka FDLR rikomeje kugaba ibitero ku birindiro byabo, abarwanyi b’uyu mutwe na bo bafite uburenganzira bwo kwirwanaho, birinda, banarinda abasivili.
Yasabye Uhuru kuganira na M23 ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu RDC mu buryo burambye. Ati: “Umutwe wa M23 urasaba guhura n’umuhuza kugira ngo baganire ku kibazo kiyireba, mu rwego rwo gushaka uko amahoro arambye yagaruka mu gihugu cyacu.”
Gusa uyu mutwe witwaje intwaro uherutse gufata ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru birimo n’ahari ibirindiro bikuru bya Rumangabo, santere ya Rutshuru, Bunagana na Kiwanja ntacyo wavuze ku mwanzuro uwusaba gusubira mu birindiro wahozemo mbere biri muri Pariki ya Virunga.
M23 isabye Uhuru kuganira na yo mu gihe uyu muhuza wabaye Perezida wa Kenya amaze iminsi aganira n’ubutegetsi bwa RDC n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ku kibazo cy’imirwano imaze iminsi ibera muri teritwari ya Rutshuru.
Mu kiganiro Umuvugizi wa M23 yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yagaragaje ko ababajwe n’uburyo uyu mutwe witwaje intwaro ukomeje guhezwa mu biganiro byiga ku kibazo kiwureba, asobanura ko kubera iyi mpamvu, imyanzuro yose ifatwa na yo itawureba.

10 Responses
M23 yasabye Uhuru Kenyatta kuganira na yo
Ark M23 murabana beza kbx. ark ndimukave mutwo duce mwaruhire. ark kd nibabashotora muzahite mujya gufata kinjassa

Mheshimiwa Uhuru saidia hawo vidjana amani ipatikane tchilombo yeye anataka kusukuma election hana patriotisme kwainchi yetu ya congo ameleta ubaguzi na ma uwadji kwa madjeshi frdc.

Iyo umuntu avuga ibyo atemera ageraho akivuguruza. M23 ngo yahagaritse imirwano kuva mukwa 4 nyamara irarwana ndetse igafata imijyi muri za teritwari zitandukanye. M23 iti ntacyo tuzi ku masezerano ya Luanda ariko ikavuga ibice byayo biyerekeye! Mu kanya bavuzeko yemeye guhagarika imirwano ikurikije uko amasezerano ya Luanda avuga! Nonese yayamenye lyali? gute? Uko njye mbibona, Kenyata ntashobora guhura na M23 mbere yuko bubahiriza ariya masezerano yuko bihabanye n’imyumvire ireba abantu biswe inyeshyamba.

Mwaramutse neza!ariko harimo ibintu bitumvikana nigute umuntu ufite ikibazo afatirwa imyanzuro we yahejwe,buriya ibyo bakora sukuryanisha abavandimwe no gushaka kwerekana ko m23 itabaho aru Rwanda?mbona bakagombye gutumira m23 kuko biyireba kurusha abandi ngo bajye Sabyinyo!bagambiriye baraho bafashe ntihagire utera undi bibatwaye iki Koko ariko amahoro akaboneka.

M23 ntabwo arinyeshyamba nabanyamugi none se basare nka Rdc ubwose waterwa ukichara uzajye muri parck yavirunga uterintare ichumu urebyigukora.
Gusa mwitegibizakurikira mbabariya basirikare ba Fdc bazirubusa ntibahembwa ntibavuzwa none ngobajye gupfa Tchilombo waraguje nabi pe