Bwiza
ads

M23 yashimiye Tshisekedi wayihaye 'impano ya Noheli'

amakuru-mashya•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 18 Ukuboza 2024 saa 06:52
Iminota 1 yo gusoma
M23 yashimiye Tshisekedi wayihaye 'impano ya Noheli'

Umutwe wa M23 washimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuwuha impano ya Noheli.

Ni mu butumwa buherekejwe n'amashusho uyu mutwe washyize ku rubuga rwawo rwa X.

Muri ayo mashusho hagaragaramo amakarito menshi y'amasasu M23 yafatiye mu duce yambuye ihuriro ry'Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Agaragaramo kandi imifuka myinshi y'ibyo kurya birimo umuceri na kawunga.

Ubutumwa bwari buyaherekeje buragira buti: "Wakoze ku bw'impano ya Noheli, Tshilombo."

Ingabo za M23 zimaze iminsi zigarurira uduce dutandukanye twiganjemo utwo muri Teritwari ya Lubero, nyuma yo kutwirukanamo FARDC n'abambari bayo.

Uyu mutwe ku wa Kabiri wigaruriye agace ka Mambasa ko muri Teritwari ya Lubero, ndetse n'uduce twa Buleusa na Ikobo two muri Walikale.

Utu duce twafashwe nyuma y'utundi twinshi, turimo Matembe, Butsorovya, Alimbongo, Mambasa na Luofu isangiye n'Ihuriro ry'Ingabo za Leta ya RDC.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.