20250301_124746

M23 yashyikirije u Rwanda Jenerali wa FDLR na bagenzi be yafatiye ku rugamba

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2025, yashyikirije u Rwanda Général de Brigade Gakwerere Ezéchiel wo mu mutwe wa FDLR na bagenzi be wafatiye ku rugamba.

Gakwerere uzwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stanys, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibiro bya gisirikare muri FDLR.

M23 yamufatiye mu mirwano na Major Ndayambaje Gilbert na bagenzi babo 12 na bo bahoze ari abarwanyi ba FDLR.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo M23 yabashyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda, mu gikorwa cyabereye ku mupaka munini wa La Corniche.

Ukwishaka Saddam w’imyaka 27 y’amavuko uri mu bashyikirijwe u Rwanda, yavuze ko nta ntabo z’u Rwanda yigeze arwana na zo nk’uko amahanga azishinja kuba muri RDC, ko ahubwo abo azi yarwanaga na bo ari umutwe wa M23.

 

Yunzemo ko yicuza imyaka yose yari amaze arwana muri FDLR nyamara adahembwa.

Umuyobozi wa Brigade ya 509 mu Ngabo z’u Rwanda, Col Joseph Mwesigye, yabwiye itangazamakuru ko bariya barwanyi nyuma yo gushyikirizwa u Rwanda bagomba gukurikiranwa umwe ku wundi, byagaragara ko hari uwaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akazashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati: “Igikurikiraho, turabaha inzego zibishinzwe, bagende bakurikirana umwe ku wundi. Niba hari ufite ibyaha bya Jenoside akurikiranwe, ashyikirizwe ubutabera. Niba hari ukurikiranweho ibindi byaha na we ashyikirizwe inzego zibireba. Abasigaye tubatware i Mutobo.”

Abarwanyi 14 M23 yashyikirije u Rwanda bari bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC zirwana na yo, zirimo iza FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *