Umutwe wa AFC/M23 ugenzura Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizeho amabwiriza y’uko umupaka munini uhuza uriya mujyi n’uwa Rubavu wo mu Rwanda uzajya ukora kugeza saa sita z’ijoro.
Ni icyemezo cyafashwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Musanga Bahati Erasto, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane.
Iryo tangazo rivuga ko “ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru buramenyesha abaturage bose ba Kivu y’Amajyaruguru, ko ibikorwa by’umupaka wa Grande BarrièrĂ© bizajya bitangira saa kumi nebyiri (06:00) z’igitondo, bikageza saa sita (00:00) z’ijoro.”
Rivuga kandi ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu ngiro ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025.
Mu busanzwe umupaka wa Grande Barrière ku ruhande rwa RDC watangiraga gufungura saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ugafunga saa yine z’ijoro; ibisobanura ko hongerewe amasaha abiri.
Amakuru avuga ko icyemezo cyo kongera amasaha gishingiye ku kuba abambukiranya umupaka wa Grande Barrière bakomeje kwiyongera, nyuma y’uko ubuzima i Goma bukomeje kugenda bugaruka nyuma y’amezi umunani uriya mujyi ufashwe na M23.


