M23 yatangaje ko Leta ya RDC nikomeza kwinangira, na Goma izafatwa

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nibukomeza kwinangira, bukanga imishyikirano, uzafata n’umujyi wa Goma.

Byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa M23 ku rwego rwa politiki, Canisius Munyarugero, mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cy’uyu wa 10 Ugushyingo 2022.

M23 iherutse gutangaza ko mu gihe imishyikirano na Leta ya RDC itashoboka, ingabo z’iki gihugu kigakomeza kugaba ibitero ku birindiro byayo, na yo yiteguye gusanga umwanzi aho aturuka.

Abajijwe icyo uyu mutwe witwaje intwaro washakaga kuvuga, Munyarugero yasubije ati: “Aho yateye aturuka arahazi, ni naho izarangirira.”

Ingabo za Leta, zifashishije indege ebyiri za Sukhoi-25 ndetse na kajugujugu zaturutse mu mujyi wa Goma, ziherutse kugaba ibitero bikomeye mu duce tugenzurwa na M23 muri teritwari ya Rutshuru.

Munyarugero abajijwe niba M23 izasanga izi ngabo i Goma, yasubije ati: “Wabimenye rwose. Ariko gufata Goma ntabwo ari cyo kibazo, si nacyo cyihutirwa gusa amatwi nakomeza kwinangira,

twebwe turumvira ibyo ama-organization mpuzamahanga n’ibyo abakuru b’ibihugu badusaba, icyo biyemeje ko ari imishyikirano, turagitegereje, ariko kidashobotse ku bwabo rwose, ikizakorwa namwe muzaba mucyirebera.”

Imishyikirano ya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro izasubukurwa tariki ya 16 Ugushyingo, i Nairobi muri Kenya. M23 itegereje kureba niba izemererwa kuyisubiramo, ariko ngo nibidakunda, amahitamo azaba ari intambara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *