Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko watwitse ibifaru bibiri by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ikindi kimwe uza kucyigarurira.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za Congo Kinshasa nyuma yo kugaba ibitero kuri uriya mutwe zifashishije indege z’intambara na za kajugujugu, amakuru avuga ko zamaze gutangiza ibitero zigerageza kwirukana abarwanyi b’umutwe wa M23 mu bice bitandukanye bamaze igihe barigaruriye.
Perezida w’uriya mutwe, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ibitero bya FARDC ifatanyije n’imitwe ya FDLR na Mai-Mai byose nta kintu na kimwe byigeze bigeraho.
Bisimwa yasobanuye ko FARDC, FDLR na M23 bagerageje kwinjira ahitwa Kahunga ho muri Parike y’Igihugu ya Virunga, gusa “birabananira burundu.”
Yakomeje avuga ko “mu bice bya Rwindi -Mabenga, ARC/M23 yasenye ibifaru bibiri ba FARDC ikindi iragifata. Mu bice bya Ishasha-Ngwenda, igerageza rya FARDC ntiryamaze iminota myinshi mbere y’uko yo n’abo bafatanyije basubira inyuma.”
Imirwano kuri uyu wa Gatanu kandi yanumvikanye mu bice bya Mwaro-Kibumba, gusa Bisimwa avuga ko muri ibi bice agahenge kamaze kugaruka.
Hari amakuru kandi yavugaga ko Ingabo za Congo zamaze kwirukana M23 mu gace ka Mabenga, gusa uyu mutwe uravuga ko atari ukuri.

14 Responses
M23 yatwitse ibifaru bya FARDC, ikindi kimwe iracyigarurira
muduha amkuru meza ndabashimiye !!!

naho bahungubacu imana yumvagusenga kwanjye ibagende imbere nimana ikomeye yumvise gutaka kwabisieri ibaha kanani igihugu gitemba amata nubuki ibane namwe

MUKOMEZE URUGAMBA DUSINDEUMWANZI WA’ CONGO

MUKOMEZEURUGAMBA M23TUZASINDA DRC

m23 tubarinyuma paka igoma

m23 mubona imana itabashyikiye abimana yakuyeho amaboko bazastirwantakabuza

DUHANGE ASOKUMANA NIYO IZAKEMURA IBYA M23