Umuvigizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yavuze ko mu mirwano yo mu duce twa Kibumba n’uturi hafi y’Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, yahakuye imbunda n’amasasu bihagije, byayifasha kwirwanaho mu gihe yaba igabweho ibitero na FARDC. Kuva ku mugoroba wo kuwa Kane kugeza mu gitondo kuwa Gatanu, imirwano yahosheje mu turere twegereye umujyi wa Goma ahaberaga imirwano ikaze kuva kuwa Mbere nijoro. Amakuru amwe yemeza ko ingabo za leta kandi zasubije inyuma abarwanyi ba M23 bari bateye uduce twa Kibumba no hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo. Kuwa gatanu ariko, BBC yabajije umuvigizi wa M23 iby’aya makuru ntiyasubiza yeruye. Yagize ati: “Intego yacu yari imbunda, kandi twayigezeho. Ubu dufite intwaro n’amasasu byabasha kutugeza kure mu gihe dushotowe.” Hagati aho, ku ruhembe rwa ruguru muri teritwari ya Rutshuru, MONUSCO ivuga ko ikomeje gufatanya n’ingabo za leta kurwanya M23 mu duce twegereye imisozi ya Runyonyi na Tchanzu kuko hari uduce M23 ikigenzura. Gusa kuwa Kane abaturage bo muri utwo duce bakomeje guhunga imirwano bava mu byabo ku ruhembe rw’epfo muri Teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru. Ikigo International Rescue Committee kivuga ko kuva kuwa mbere muri teritwari ya Nyiragongo hafi ya Goma abaturage 37,000 bahunze ingo zabo. Mu mirwano yo kuwa kane ingabo za leta zisubije uduce twa Kabaya hafi ya Rutshuru nk’uko radio okapi ibivuga.

6 Responses
M23 yavuze ikintu yakuye mu bitero byo hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo
Nje mbona ko aho bugereye M23 barayi dondoje naniyo mpamvu ikomeza gushing’izosi. Bubaye kera Urwanda rwibasiye Congo, ariko ibyo buriya rurugukora, Nyagasani arabireba. Ngaho amaraso arimo ameneka muri Congo kubera rwo, akomeze abagendekumitwe yabo nabana babo.
Ariko si, M23 murugushaka iki? Mwaturekeye amahoro? Ese mugira ng’amahoro murayazana mugihe amaraso akimeneka? Sinshaka kuvuga minshi kuko kuyavuga siko kuya mara, ariko mwigenzure, mwisuzume kuko buriya mumitwe yanyu baba hatatihazima. Turarambiwe!

Yeweee ibyo urikubivuga kuko utazi ibyuvuga gusa ndumva mubyowakabaye uvuga Urwanda warukuramo kuko sakarima kiwanyu kuko Urwanda suko rurwana arko nimukomeza kuvogera ubusugire bwarwo rukiyizira uzahita usobanukirwa ko rutari muribyo murimo nizo nterahamwe mufatanyije

Yewe rata ngo agahwa Kari kuwundi karahandurika wowe uvuga uti M23 barayidondoje ubwo uri munterahamwe jye sinshigikiye intambara irasenya ntiyubaka ark uwaguha guhunga wamenya M23 icyo irwanira ese abanye congo bo kuki bumva ko impunzi zitataha wowe uhunze inzara ikakurya wakwiba leta ya congo nicyure impunzi zisubire mubyazo ubundi turore ark mwabamara mubica mwokamari nkamwe gusa wowe wikoma urwanda umenya uri mubi tu