Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yahakanye amakuru avuga ko uyu mutwe warashe za rokete mu birindiro bya MONUSCO biri ahitwa Kibindi, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Kuwa Gatanu nibwo MONUSCO yatangaje aya makuru, ivuga ko M23 yarashe ibisasu bitatu bya rokete mu kigo cyayo. Ntabwo yatangaje niba hari uwo byishe, byakomerekeje cyangwa imitungo byangirije. Umuvugizi wa ONU ni wemeje iby’aya makuru. Maj. Ngoma abajijwe na BWIZA niba koko aribo barashe kuri ibi birindiro, yahakanye ayo makuru. Abanje guseka ngo ” Kkkk”, ati ” Ibyo ni ukubeshya.” Muri iki gihe rukomeje guhana inkoyoyo hagati ya FARDC na m23, MONUSCO ifasha FARDC mu bikorwa bya gisirikare. Hagati aho ariko MONUSCO iherutse kubwira akanama k’umutekano ka LONI ko M23 imeze nk’igisirikare cy’umwuga, ko ibarusha imbaraga.


