Umutwe wa M23 ku wa Gatatu wivuganye Général Ignace w’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura, nyuma y’iminsi mike yigambye ko nta mututsi uzongera kurangwa muri RDC mu gihe cyose azaba ariho.
Général Ignace yiciwe mu mirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC kuri uyu wa Gatatu. Ni imirwano yabereye mu gace ka Bwiza ho muri Teritwari ya Masisi.
Nyatura ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro imaze igihe ifasha Ingabo za RDC (FARDC) mu ntambara zihanganyemo na M23.
Amakuru aturuka muri Masisi vuga uriya Jenerali wa Nyatura yicanwe n’abandi barwanyi benshi b’uriya mutwe, barimo n’abari bashinzwe kumurinda.
Uyu mugabo yishwe mu gihe mu Cyumweru gishize yumvikanye yigamba ko azarambika intwaro hasi nta mututsi ukirangwa muri RDC.
Ubwo yari mu centre y’ahitwa Kibarizo FARDC n’imitwe bakorana bari bamaze gufata, yumvikanye agira ati: “Turi muri Kibarizo ejo tuzaba turi muri Kitshanga. Tuzakomeza kwirukana [M23]. Ntituzigera dushyira intwaro hasi kugeza igihe abanzi bacu, Abatutsi bazasubirira mu Rwanda. RDC ni iyacu.”


