Gj68nOPXMAAePab

M23 yongeye guhamagarira Guverinoma ya Congo kugana inzira y’ibiganiro bigishoboka

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo Congo (AFC / M23) yamaganye guteza umutekano muke, ubwicanyi n’ubusahuzi byakozwe na FARDC, FNDB, FDLR n’abafatanyabikorwa babo, ubwo bari batayanye, rivuga ko hafashwe umwanzuro wo guha ubutabazi abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu batereranywe n’ingabo z’ihuriro rya Kinshasa.

Nkuko bigaragara mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Gashyantare, AFC yaguze ko “Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, itariki ya 16 Gashyantare 2025, ingabo zacu zirimo gukora kugira ngo umutekano w’abantu n’umutungo wabo mu mujyi ushimishe abaturage bose”.

Yakomeje igira iti: “Twongeye gusaba ko habaho ibiganiro bitaziguye kandi bivuye ku mutima n’ubutegetsi bwa Kinshasa hagamijwe gukemura intandaro y’amakimbirane no gushyiraho amahoro arambye mu gihugu cyacu. AFC / M23 irahamagarira ingufu za politiki n’imibereho zose zirwanya ubutegetsi butemewe muri Kinshasa kwitabira urugamba rwemewe n’itegeko nshinga rwo kuzana impinduka zikomeye muri gahunda y’imiyoborere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

AFC ivuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bafatanya mu bugizi bwa nabi nibareka ibikorwa byabo bya gisirikare bidatanga umusaruro, ibisabwa byo guhagarika imirwano bizahuzwa kugira ngo hagerwe ku amahoro arambye, imibanire myiza hamwe n’ituze muri DRC.

AFC / M23 yibutsa ko ifite uburenganzira bwo kurengera no kurinda abaturage b’abasivili ndetse n’uturere twabohowe amarorerwa ayo ari yo yose y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abafatanyabikorwa babwo.

Gj70s zWsAATEYs

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *