Bwiza
ads

Macky Sall yivanye mu bashaka kuyobora Loni nyuma yo kwangwa n’ibihangange

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 18 Ukwakira 2026 saa 10:10
Iminota 3 yo gusoma
Macky Sall yivanye mu bashaka kuyobora Loni nyuma yo kwangwa n’ibihangange

Uwahoze ari Perezida wa Senegal, Macky Sall, yaretse guhatanira kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko bigaragara ko mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni bashaka umukandida ukomoka muri Amerika y'Epfo na Karayibe.

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 17 Ukwakira, Sall yatangaje icyemezo cye, nyuma y’amatora y’ibanga aheruka gukorwa mu kanama k’umutekana, yerekanye ko ibihugu bitatu muri bitanu bifite imyanya ihoraho cyangwa “veto” bidashyigikiye kandidatire ye.

Mu itangazo ryashyiriwe ahagaragara i Marrakech, muri Maroc, Macky Sall yagize ati: "Kuva iki gikorwa cyatangira, ibyavuye mu matora atandukanye y’igerageza byagaragaje ko hakenewe umukandida ukomoka muri Amerika y'Epfo na Karayibe, byaba bishoboka akaba ari umugore."

Yongeyeho ati: "Nahisemo gukuramo kandidatire yanjye kuri uyu mwanya."

Sall yavuze ko icyemezo cye cyakurikiye inama yagiranye na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye washyigikiye kandidatire ye, kimwe na Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye.

Yagaragaje ko yizeye ko ukuvaho kwe kuzafasha akanama gashinzwe umutekano kumvikana ku muntu uzasimbura António Guterres, uzarangiza manda ye ku itariki ya 31 Ukuboza 2026.

Ibihugu by’ibihangange byanze gushyigikira Sall

Ibyavuye mu matora y’igerageza, byashyizwe ahagaragara na PassBlue, byerekana ko Sall yabonye amajwi atanu “amushishikariza gukomeza” n’amajwi 10 “amuca intege”.

Mu banyamuryango batanu bahoraho b’Akanama k’Umutekano ka Loni, u Bushinwa, u Burusiya, u Bufaransa, u Bwongereza na Amerika, babiri bashyigikiye kandidatire ye mu gihe batatu bayirwanyije.

Aya matora bivugwa ko yari afite akamaro kanini kuko yerekanaga, ku nshuro ya mbere muri iki gikorwa cyo gutoranya umunyamabanga mukuru mushya, umubare w’abanyamuryango bahoraho bashyigikiye cyangwa badashyigikiye buri mukandida.

Umukandida watsinze asabwa nibura amajwi icyenda mu kanama gashinzwe umutekano kagizwe n’abanyamuryango 15 kandi agomba kwirinda ko umwe mu banyamuryango bahoraho atamwemera.

Kuvanamo akarenge ke kwa Sall gukurikira uk’uwahoze ari Perezida wa Chili, Michelle Bachelet, waretse kwiyamamaza muri Nzeri nyuma yo kubona ijwi rimwe gusa rimushyigikiye.

Abakandida bo muri Amerika y'Epfo bari imbere

Rebeca Grynspan wo muri Costa Rica yaje imbere muri ayo matora aheruka, aho yagize amajwi icyenda “amushishikariza gukomeza”, harimo atatu y'abanyamuryango bahoraho.

Umunya-Argentine, Rafael Grossi n’Umunya-Guyana, Carolyn Rodrigues-Birkett, ni bo bakurikiye n'amajwi umunani.

Icyakora, uko ari batatu bafite ikibazo cy’abanyamuryango bahoraho babiri batarabashyigikira, ibyerekana ko Akanama k’Umutekano ka Loni, katarabasha kubona umukandida kemeranyaho.

Isuzuma rya Sall rivuga ko Inama Njyanama ishyigikiye Amerika y'Epfo igaragaza imikorere y’umuryango w’abibumbye yo kuzunguruka mu karere, aho Amerika y'Epfo na Karayibe byafatwaga nk’ikirego gikomeye kuri uyu mwanya.

Umunyamerika y’Epfo umwe gusa, Javier Pérez de Cuéllar wo muri Peru, kugeza ubu ni we wenyine wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, kuva mu 1982 kugeza mu 1991.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.