Ku nshuro ya mbere, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina kuri iki Cyumweru gishize yagize icyo avuga kuri coup d’etat yasimbutse yatangajwe kuwa 22 Nyakanga, aho yavuze ko impamvu hari abashatse kumwica ari uko yiyemeje kurinda igihugu cye .
Kuva icyo gihe abantu batandukanye benshi bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza barimo abafaransa babiri bakekwaho kuba ari bo bateguye umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi.
Kugeza ubu, nta kimenyetso gifatika gihuza u Bufaransa n’iyi dosiye, ariko bimwe mu binyamakuru byo muri Madagascar byakunze kubutunga urutoki. Ahanini bishingira ku kuba muri aya mezi macye ashize ngo ibintu byaba bitifashe neza hagati ya Paris na Antananarivo.
Perezida Andry Rajoelina ariko we. Niba atari bya bindi by’abanyapolitiki, avuga ko akazi gasigaye ari ak’ubutabera kuko ngo iperereza ari ryo rizagaragaza ukuri.
Ati “ Nta kibazo mfite mu mubano wanjye n’u Bufaransa, Ni ukureka ubutabera bukavuga.”
Paul Rafanoharana na Philippe François, Abafaransa babiri batawe muri yombi kuwa 20 Nyakanga, kuri ubu bafungiye muri gereza ya Tsiafahy, aho bashinjwa kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu.
Perezida Rajoeliana, nk’uko tubikesha RFI, yakomeje agira ati “ Niba harabayeho uwo mushinga w’ubwicanyi, ni ukubera ko niyemeje kurinda igihugu cyanjye,”
Perezida Rajoelina kandi yibukije ko Philippe François, yahoze ari colonel mu Gisirikare cy’u Bufaransa wakoreye muri Tchad, Kosovo na Afghanistan.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Madagascar: Perezida Rajoelina ati abashatse kunyica banziza ko niyemeje kurinda igihugu cyanjye
10/8/2021 ntamutegetsi abura abansi
Madagascar: Perezida Rajoelina ati abashatse kunyica banziza ko niyemeje kurinda igihugu cyanjye
10/8/2021 ntamutegetsi abura abansi