bbb-2-1024x528-2.jpg

New York: Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Irak

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Nzeri, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irak, Fuad Hussein yabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu gihe cy’inama ya 79 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kuzamura umubano w’ibihugu byombi hagati ya Irak n’u Rwanda, aho Minisitiri Hussein yagaragaje ko Irak ishishikajwe no gukorana n’ibihugu bya Afurika no guteza imbere umubano na byo, ndetse banashimangira akamaro ko kungurana ubumenyi n’ubuhanga mu gukemura amakimbirane yo mu gihugu ndetse n’inkurikizi zayo, bigira uruhare mu gushyiraho icyitegererezo cyiza cyo kubana no kongera amahirwe yo kubaka no kubungabunga amahoro y’imbere mu bihugu.

bbb-2-1024x528-2.jpg

Byongeye kandi, bemeye gufata ingamba zikenewe zo gutangiza umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’ibihugu byombi mu minsi ya vuba, harimo no gushyira umukono ku masezerano yo gushimangira umubano w’ububanyi n’amahanga wageza no gushyiraho ba ambasaderi mu bihugu byombi.

cccc-1-1024x743-2.jpg

Muri iyo nama kandi haganiriwe ku mahirwe ahari y’ubufatanye n’ubukungu n’ubucuruzi hagati ya Irak n’u Rwanda, n’uburyo bwo guhuza aho ibihugu byombi bihagaze mu mahuriro mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *