Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Werurwe 2026 yongeye gukebura Umuryango Nyarwanda, asaba ababyeyi kongera kubaka ubusabane hagati yabo n’abana babo no kubigisha gukomera ku muco w’igihugu.
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangarije aho yitabiriye Inama Nkuru ya 6 yâUrugaga rwâAbagore rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cyâUmuryango FPR-Inkotanyi i Rusororo kuri Intare Arena. Ni inama yahuje abagore basaga 2000 baturutse mu turere twose twâIgihugu ndetse no mu nzego zitandukanye zâubuyobozi, aho baganiraga ku ruhare rwâUmugore nkâUmusingi wâUmuryango.
Mu ijambo rye agaruka ku muryango, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Mu Kinyarwanda tugira umugani mwiza uvuga koâUburere buruta ubuvukeâ. Ntabwo rero twavuga iterambere ry’igihugu tutavuze umuryango, kuko ari wo shuri rya mbere, twese tubanza kunyuramo ndetse tunakomeza gutorezwamo.”

Yakomeje avuga ko “ibihe turimo byâiterambere ryihuta muri byose, cyane mu ikoranabuhanga, bituma hari imiryango imwe nâimwe, igaragara nkâitagifite ubushobozi bwo kubaka ubusabane hagati yâabana nâababyeyi.
Ibi bituma hari abana babona ababyeyi nkâabantu bahanganye, batabumva, ndetse hari nâababyeyi babona abana nkâabantu âbadashobotseâ cyangwa barenze ihaniro; ibyo twakwita mu gifaransa âconflit de gĂ©nĂ©rationsâ.
Avuga ko ariko ibi bidakwiye; kuko iterambere ryâibihe rikwiye ahubwo kuba imbarutso yâamahirwe yâiterambere ryâumuryango, ndetse ari ingenzi kwiga kubibamo neza kandi “tukamenya guhitamo ibijyanye nâindangagaciro nyarwanda zitwubaka”.
Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko “Uburere butangwa nâababyeyi bose bafatanyije baba abagore nâabagabo, ariko muri iyi nama ndagira ngo twongere twibukiranye ko nâ ubwo umugore atari âushobora byoseâ, uruhare rwe nkâumusingi wâumuryango nta kindi twarusimbuza”.

Yerekanye ko kubera amateka yâigihugu, hari Abanyarwanda benshi babaye mu buhunzi igihe kirekire, bakabyarira i mahanga, abana babo bagakurirayo, bakigayo bamwe bakanakorerayo.
Ati: “Byari byoroshye cyane kwibagirwa umuco wacu bagafata uwâibihugu bari barahungiyemo. Ariko banze guta umutima wâu Rwanda, ndetse bamwe aho bishoboka, bakoraga amatorero ngo hatoababakomokaho batazata umuco.
Amatorero yakomeje kuba ishuri rikomeye ryâindangagaciro na kirazira byâumuco nyarwanda, ariko rishyigikiwe nâumuryango. Muri icyo gihe cyâurugamba rwo kubohora igihugu, abagore bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no gukomeza umutima wâabari ku rugamba. Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye abatabazi, abagore batabaranye na basaza babo, ababyeyi bireranye abana mu gihe inkotanyi zaduciraga inzira itaha iwacu, ndetse nâabo bana babanye nâicyuho cyâintambara ndende ababyeyi babo barwanye.”
Yashimangiye ko iyi myumvire ari yo yatumye RPF-Inkotanyi ibasha kugeza u Rwanda aho rugeze, uhereye ku mateka yo kubohora igihugu kugeza aho rugeze uyu munsi. Ati: “Natwe rero nka ba mutima w’urugo kandi w’umuryango, ntabwo twakomeza kuba abo mu mbere gusa”.

Yasabye ko ibiganiro byo kuri uyu wa Gatandatu byaba umwanya wo kongera kwisuzuma no kureba ko abana bahawe impamba ikwiye.
Ati: “Hari ubwo tunatekereza ko abana ari bo bataye umuco, ariko uramutse ushyize ku gipimo ukareba ibyo twabahaye nâimyitwarire yabo, hari ubwo wumva tubarenganya.”
Umufasha wa Perezida wa Repubulika yagaragaje ko umwana utaratojwe za ndangagaciro zo gukunda igihugu, kubaha, ubumwe, ubufatanye, ubupfura, kwihesha agaciro, kwirinda kirazira nâibindiâŠ, iyo atangiye guhura nâimico yâahandi adafite ibyo asanganywe yatojwe, yakira ibyo ahuye na byo byose agatangira kubigira ibye, ntamenye gutandukanya âicyatsi nâururoâ.


