Madamu Jeannette Kagame yunamiye Padiri Ubald Rugirangoga

Sangiza iyi nkuru

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yunamiye Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu ma saa yine y’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama, nyuma yo kwitaba Imana aguye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze amezi arenga abiri arwariye COVID-19.

Nyakwigendera Padiri Ubald yari azwi cyane kubera ibikorwa yakoraga byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye, ndetse na gahunda y’isanamitima n’ubwiyunge yatangije igakwira mu gihugu hose.

Mu 2015 Ubald witabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko, yahawe Ishimwe ry’Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeanette Kagame, kubera kubera iriya gahunda yatangije y’Isanamitima n’Ubwiyunge muri Paroisse ya Mushaka.

Umuryango Unity Club ubinyujije kuri Twitter, wagarutse kuri kiriya gikorwa cy’indashyikirwa Nyakwigendera Ubald yatangije, umusabira ko “Imana imwakire mu ntore zayo.”

Madamu Jeannette Kagame na we yunze muri buriya butumwa agira ati: “Padiri Ubald, muruhukire mu mahoro.”

Mu bandi bunamiye Padiri Ubald Rugirangoga barimo Karidinali Antoine Kambanda wahamije ko Imana yamwisubije.

Ati: “Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n’Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe.”

Padiri Ubald yavutse muri Gashyantare 1955, mu yahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu (muri Nyamasheke y’ubu).

Yagizwe umupadiri mu 1984 ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko. Uyu muvugabutumwa yari afite impano yo gusengera abarwayi bagakira, ndetse yateguraga ibiterane bigari bihuza abantu benshi bamwe bagatanga ubuhamya ko bari bafite indwara zananiranye ariko bakaba bakize.

Ingabire yo gukiza abarwayi yatangiye kuyibona mu 1987, ubwo yajyaga asengera abantu, nyuma y’iminsi bagatanga ubuhamya ko bakize. Mu 1991, nibwo yatangiye kubona amashusho nk’ureba filime, akerekwa uburwayi akanavuga ko Imana ibukijije.

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *