Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha n’umuryango we wose, bifatanyije n’abakene bo muri kiriya gihugu mu kwizihiza Umunsi wo gufashanya.
Ni umunsi u Burundi bwizihiza ku itariki ya 06 Kanama buri mwaka.
Perezida Ndayishimiye aherekejwe n’umuryango we bifatanyije n’abakene bo muri Komini ya Gitega mu murwa mukuru w’ubutegetsi mu Burundi, babaha imfashanyo yiganjemo ibyo kurya n’ibyo kwambara.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko kwizihiza uriya munsi bifasha Abarundi gusubiza amaso inyuma bakazirikana umutima w’ubumuntu wamye ubaranga.
Uretse gufasha abaturage ba Gitega,
Madamu wa Perezida w’u Burundi yanasuye abaturage bo muri Komini Giheta muri iriya ntara ya Gitega, iha imfashanyo y’amabati imiryango 164 yari isanzwe iba muri nyakatsi.
Buri muryango wagiye ugenerwa ubufasha bw’amabati 25.
Nyuma yo gufasha bariya bantu, Madamu wa Perezida Ndayishimiye yagaragaye acinya akadiho n’abakene yafashije mu rwego rwo gusabana na bo.
Kuri uyu munsi kandi abana ba Perezida w’u Burundi bifatanyije n’abatuye Komini Rutegama mu ntara ya Muramvya, baha imiryango 10 amabati 25 kuri buri umwe mu rwego rwo kubafasha kwizihiza uriya munsi.
Umwe mu bakobwa ba Ndayishimiye witwa Navie Questia Ndayishimiye, yabwiye RTNB ko nk’urubyiruko na bo basanze bakwiye guha bariya baturage amabati, nk’umusanzu wo kubafasha gutura ahantu hameze neza.









Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


