Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania yari yaramusezeranyije ko azamwigisha Igiswahili kugeza ubwo azabasha kukivuga neza.
Ni ubuhamya uyu Mukuru w’Igihugu yatangiye kuri Sitade y’Igihugu ya Dodoma, mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli, witabiriwe n’abayobobozi bakomeye muri Tanzania, abaturage, Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye za guverinoma.
Ramaphosa yavuze ko DR Magufuli yamuhaye iri sezerano ubwo yari yamusuye muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe ngo yamujyaniye n’agakarito kuzuye ibitabo by’Igiswahili.
Ati: “Magufuli yari umwigisha, yashakaga ko biri wese ku mugabane wa Afurika ko avuga Igiswahili. Ubwo yazaga kunsura muri Afurika y’Epfo, yanzaniye ikarito k’ibitabo by’Igiswahili.”
Magufuli amaze gushyikiriza Ramaphosa aka gakarito, ngo yaramubwiye ati: “Muvandimwe, ndahamya ko njyewe ubwanjye nzakwigisha Igiswahili.” Gusa uyu Mukuru wa Afurika y’Epfo avuga ati: “ariko bwa nyuma adusize mbere y’uko anyigisha Igiswahili cyiza nabasha kuvuga.”

Ku bw’ibyo, Perezida Ramaphosa yavuze ko yasezeranyije Dr Magufuli impano. Iyi mpano ni uko igihugu ururimi rw’Igiswahili rwatangiye kwigishwa mu mashuri yo muri Afurika y’Epfo.
Ati: “Impano twamuhaye ni uko twashyize Igiswahili mu mashuri yacu, Igiswahili kiri mu mashuri yacu kandi turi kubikora mu guha icyubahiro gikomeye Perezida Magufuli.”
Dr Magufuli yapfuye tariki ya 17 Werurwe 2021. Yari amaze amezi make atangiye kuyobora manda ya kabiri yatorewe mu Kwakira 2020, yagombaga kuzarangira mu 2025.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


