Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 yatangaje ko nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania yeretse Afurika ko yabaho idategereje inkunga z’amahanga.
Yabitangarije mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli, wabareye kuri sitade y’igihugu ya Dodoma, witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma.
Perezida Kenyatta yagize ati: “Mu gihe gito yamaze, Perezida Magufuli yatweretse ko twebwe nk’Abanyafurika twabasha kwivana mu byo gutega amaboko inkunga z’amahanga, ko dufite ubushobozi bwo kwigerera ku bukungu bwacu, tukageza abaturage bacu ku byo bakeneye.”
Perezida Kenyatta yavuze ko ikigiye gukurikiraho nyuma y’urupfu rwa Dr Magufuli, ari ugukomeza gukora ibishoboka kugira ngo umwuka w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugumeho, kandi abaturage b’ibihugu biwugize bahuzwe. Ati: “Ndabizeza ko tuzajyana muri uru rugendo rwo guhuza akarere n’umugabane.”
Dr Magufuli wapfuye tariki ya 17 Werurwe 2021 ntiyigeze akorera ingendo hanze ya Afurika, akaba yaragiye asobanura ko icyo ashaka ari ugukorera abaturage ba Tanzania abari hafi. Yagaragaje kandi ubushake bwo gukorana n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byashimangiwe na Perezida Kenyatta n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo muri uyu muhango.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


