Abapolisi bakorera mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe bataye muri yombi impunzi y’Umurundi yitwa Bizimana Jean Claude bayikekaho kwambura mugenzi wayo w’Umurundikazi amafaranga y’u Rwanda (Frw) 222,000.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yasobanuye ko Bizimana yambuye uyu Murundikazi witwa Uwimana Belyse aya mafaranga, amwizeza kumufasha kujya gutura ku mugabane wa Amerika.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, CIP Twizeyimana yagize ati: “Uwimana na we ni impunzi y’Umurundi iba mu Rwanda ariko kubera ikibazo cy’uburwayi umwana we afite, yemerewe kujya gutura hanze y’inkambi, ajya gutura mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bizimana yaje kumuhamagara, amubwira ko aziranye n’abakozi ba UNHCR, amwizeza ko yamufasha kubona ibyangombwa byo kujya gutura ku mugabane wa Amerika.”
Nuko Bizimana ngo yasabye Uwimana Frw 222,000 yo gukingiza umwana no kubashakira ibyangombwa byo kujya muri Amerika bombi, ayamwoherereza kuri telefone ariko ategereza ubufasha yamwemereye araheba. Ni bwo uyu mubyeyi yahise ajya kurega uyu mugabo kuri Polisi.
Bizimana afunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, RIB, rukorera mu nkambi ya Mahama kuva ku wa 6 Ukuboza 2021.


