Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize ashyizeho umuyobozi w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe.
Uwo Perezida Kagame yahaye inshingano zo kiyobora Special Force ni Col Stanislas Gashugi yabanje kuzamura mu ntera akamugira Brigadier General.
Brig. Gen. Gashugi yasimbuye kuri izi nshingano Maj Gen Karusisi Ruki wayoboraga ziriya ngabo kuva muri 2019.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko Maj Gen Ruki yahise asabwa gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.
Brig Gen Gashugi wagizwe umuyobozi w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za RDF, muri 2021 ni bwo yari yazamuwe mu ntera avanwe ku ipeti rya Lieutenant-Colonel.
Icyo gihe yanahise agirwa ukuriye ibikorwa bya gisirikare (defence attachĂ©) muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.



