Komanda wa Diviziyo ya 7 mu ngabo z’u Burusiya, Major General Andrei Sukhovetsky, yishwe na mudahusha (sniper) mu ntambara iri kubera muri Ukraine.
Nk’uko The Independent yabitangaje, urupfu rwe rwemejwe na Komanda wungirije w’umutwe w’Abarusiya bahoze ari abasirikare, Sergei Chipilev.
Chipilev mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “N’akababaro kenshi, twamenye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’inshuti yacu, Major General Andrei Sukhovetsky, rwabereye ku butaka bwa Ukraine mu bikorwa byihariye. Turihanganisha umuryango we.”
Iyi nkuru kandi yemejwe na Perezida Vladimir Putin ubwo yagezaga ku baturage ibimaze kugerwaho ku munsi wa munani w’ibikorwa by’igisirikare ingabo z’u Burusiya zirimo muri Ukraine.
U Burusiya buherutse gutangaza ko abasirikare babwo 498 bamaze gupfira muri iyi ntambara, mu gihe abandi 1,597 bakomeretse.

4 Responses
Major General mu ngabo z’u Burusiya yiciwe muri Ukraine
Nibabahonde nibyo bashakaga gusa mbabajwe n Inzirakarengane za Ukraine zirikwicwa bazira Ubusa

None Nimba biruko ntibabona ko bahenzwe.perezida ubwiwe aravuga gusa yigaramiye imuhira numuryango wiwe hama akoreza inzirakarengane
Major General mu ngabo z’u Burusiya yiciwe muri Ukraine
None Nimba biruko ntibabona ko bahenzwe.perezida ubwiwe aravuga gusa yigaramiye imuhira numuryango wiwe hama akoreza inzirakarengane