Malawi: Abanyarwanda bakomeje guhunga ubugizi bwa nabi n’ubusahuzi

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi ibiri ishize yikurikiranya Bwiza.com yabagejejeho amakuru yaturukaga mu gihugu cya Malawi, mu murwa mukuru, Lilongwe yavugaga ko Abanyarwanda bari kwibasirwa n’abenegihugu nyuma y’imfu z’Abaturage basanzwe imirambo yabo mu nzu.

Benshi muri aba Banyarwanda bashakiye ubuhungiro mu nkambi z’Abanyarwanda ziri mu nkengero z’uyu mujyi.

Kuri ubu amakuru agera kuri Bwiza.com ava mu bantu bari muri uyu mujyi ni uko nta kirahinduka, amaduka y’Abanyarwanda aracyasahurwa, inzu bakoreramo ziratwikwa, zikanasenywa, Abanya-malawi bakabasanga mu nzu, ingingo ituma umubare utari muto wamaze kugana mu nkambi.

Bwiza.com yavuganye n’umwe mu Banyarwanda bari muri aka gace avuga ko bitandukanye no ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare, Polisi yagize icyo isobanura ku rwitwazo rw’Abanya-Malawi ruvuga ko hari imirambo y’abishwe yabonetse mu nzu y’Umurundi ahitwa Biwi, none bakaba bakwiye kwikiza abo bita ba “Maburundi”.

Avuga ko Polisi yagerageje gukumira ibikorwa by’ubusahuzi ariko bikaba iby’ubusa.

Yagize ati “ Nta munyarwanda uri muri iki kibazo ahubwo byazamuwe n’ishyari ubu aho bigeze ni ugusahura gusa bakava no mu bucuruzi bakabasanga mu ngo gusahura(…) bahanganye na Polisi ya Malawi byananiranye.”

Uyu Munyarwanda yatunze agatoki ibitangazamakuru byo muri Malawi ko bifite uruhare mu biri ku bakorerwa.

Ati “Ibinyamakuru bya hano bikora icyo byasabwe bitewe n’icyo biri burye ni nabyo byifashishwa mu kuryanisha no kumvikanisha ububi bw’abanyamahanga kuko abirabura bose biswe Maburundi.”

Uyu umaze imyaka itatu akorera muri Malawi ubucuruzi, akomeza agira ati “ Ubu Abanyarwanda bose ba Lilongwe bagize ikibazo bari kwibwa bakanasenyerwa ibikorwa byabo bageze n’aho babasanga mu ngo zabo.”

Undi Munyarwanda ukorera mu mujyi wa Kabiri, Blantyre yavuze ko afite inshuti ye isanzwe ikorera I Lilongwe, yatangarije Bwiza.com ko nta kintu kirahinduka. Ati “ Ni kwakundi pe nakirahinduka na n’ubu baracyasahura.

Aba Banyarwanda bavuga ko Abanya-Malawi nta kintu na kimwe bari gusiga inyuma muri ubwo busahuzi bari gukora. Bavuga ko ibyo badashoboye nk’imodoka bari kubimenagura ibindi bakabitwika.

Amashusho n’amajwi Bwiza.com ifite agaragaza abaturage bariye karungu, bavuga mu rurimi rw’Igicewa rukoreshwa na benshi muri iki gihugu. Aba baturage bagaragara buri wese afata icyo ashaka mu mitungo y’aho basahuraga.

Muri ayo mashusho kandi hagaragara Umwe mu bapolisi bakuru muri Malawi hari ibyo abwira abanyamakuru muri iki gihe. Ni ururimi Umunyamakuru wa Bwiza.com atabashije kumva.

Hari amakuru avuga ko Amakuru ubu Ingabo z’Igihugu cya Malawi (MDF) zatangiye kwinjira muri iki kibazo aho ziri gushaka mutekano. Ibi biri gukorwa aho bari kurwanya abanyagihugu bashaka gusahura aho n’inzu bari kuzishyira hasi bagatwara amabati imbaho n’ibindi bizigize.

Umuvugizi wa Sitasiyo ya Polisi ya Lilongwe, Sub Inspector Joseph Kachikho mu itangazo Bwiza.com yabonye, yihanagirije abaturage ba Malawi by’umwihariko abatuye I Lilongwe kureka kwibasira abo bita Maburundi kuko ngo atari bo bari inyuma y’urupfu rw’abo benegihugu batatu.

Yasabye abaturage kudaha agaciro ibiri gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga bishinja abanyamahanga kwica abenegihugu. Yasabye gutuza kugira ngo hakorwe iperereza kuri iki iki kibazo.
Si ubwa mbere abaturage ba Malawi bibasira abanyamahanga bahakorera cyane cyane Abarundi n’Abanyarwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize abaturage ba Malawi bibasiye amaduka y’abacuruzi b’Abarundi bakorera muri iki gihugu, mu Karere ka Kasungu, barasahura andi baratwikwa, bivugwa ko barakajwe n’urupfu rw’umwana w’umukobwa wariwe n’imbwa y’Umurundi.

Wasoma: https://bwiza.com/?Malawi-Abacuruzi-b-Abanyarwanda-bahungiye-mu-nkambi

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *